Trump yavuze ko ibi bitero bidakwiriye gukomeza, mu gihe hakiri gushakishwa uburyo bwo kugabanya ubushyamirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya, bimaze imyaka irenga ine biri mu ntambara.

France 24 yatangaje ku wa 16 Ukwakira 2026 ko Trump yise ibitero bya Ukraine ibikorwa biteye isoni, mu gihe Zelensky yari yanze icyifuzo cyo guhagarika ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu.

Uku kutavuga rumwe kuje mu gihe umubano hagati ya Washington na Kyiv ukomeje kuzamo ibibazo, cyane cyane ku bijyanye n’ubufasha bwa gisirikare n’amakuru y’ubutasi Amerika iha Ukraine.

Tariki ya 15 Ukwakira 2026, Perezida Zelensky yari i Bruxelles mu Bubiligi, aho yitabiriye ibiganiro byahuriranye n’inama y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Muri urwo ruzinduko, Zelensky yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, agamije gushaka ubufasha bw’ibihugu by’u Burayi mu guhangana n’u Burusiya.

Zelensky yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudashyigikira Moscow, ashimangira ko Washington ikwiye kugaragaza ukuri n’ubunyangamugayo mu mikoranire yayo na Ukraine.

Ibi yabivuze nyuma y’uko ubuyobozi bwa Ukraine bugaragaje ko bwumva bwatengushywe na Amerika, bitewe n’ibibazo byagaragaye mu guhanahana amakuru y’ubutasi hagati y’ibihugu byombi.

Ni mu gihe kandi hakomeje kuvugwa ibibazo by’ikoranabuhanga rya Starlink, rikoreshwa n’ingabo za Ukraine mu itumanaho no guhuza ibikorwa bya gisirikare.

Umuherwe Elon Musk ufite ikigo cya SpaceX gitanga serivisi za Starlink, yagaragaje ko ibibazo byo kugenda gahoro kw’iri koranabuhanga bishobora kuba bifitanye isano n’ubuyobozi bwa Trump ndetse n’igisirikare cya Amerika.

Ibi bibazo byatumye hibazwa uko ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Amerika na Ukraine buzagenda mu gihe kiri imbere.

Hagati aho, Ukraine ikomeje gushaka ubufasha bw’ibihugu by’u Burayi, mu gihe Trump ashyize imbere icyifuzo cyo guhagarika ibitero byibasira ibikorwaremezo by’ingufu.

Ukraine n’u Burusiya bimaze imyaka irenga ine mu ntambara yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo ingabo z’u Burusiya zagabaga igitero simusiga kuri Ukraine.

Perezida Donald Trump yababajwe n'imyitwarire ya Ukraine mu ntambara ihanganyemo n'u Burusiya
Perezida Donald Trump yababajwe n'imyitwarire ya Ukraine mu ntambara ihanganyemo n'u Burusiya