Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 21 Ukuboza, Trump yavuze ko bakeneye Greenland mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu ayobora kubera amato y’u Burusiya n’u Bushinwa aba azengurutse iki kirwa.

Ati “Dukeneye Greenland ku bw’umutekano w’igihugu. Ku nkombe zayo usanga huzuye amato y’u Burusiya n’ay’u Bushinwa. Tugomba kukigira icyacu mu rwego rwo kurinda umutekano wacu.”

Aya magambo yakurikiwe n’ishyirwaho rya Guverineri wa Louisiana, Jeff Landry, nk’intumwa yihariye ya Amerika muri Greenland. Trump yavuze ko yamuhisemo kubera ubushobozi afite mu bijyanye n'imikoranire.

Icyakora, iki cyemezo cyamaganywe bikomeye na Denmark, ihita ihamagaza Ambasaderi wa Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, yavuze ko iki gikorwa kidashobora kwemerwa na gato kuko kibangamiye ubusugire bwa Greenland.

Greenland ifite abaturage bagera ku bihumbi 57, yigenzurira imiyoborere y’imbere mu gihugu kuva mu 1979, mu gihe umutekano n’imibanire mpuzamahanga bigenzurwa na Denmark.

Kuva Trump asubiye muri White House muri Mutarama, yongeye gushimangira inyota yari asanganywe yo kwigarurira Ikirwa cya Greenland, ashingiye ku kuba giherereye ahantu hafite agaciro gakomeye mu bya gisirikare, ndetse n’umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro.

Amerika imaze igihe ifite ibirindiro bya gisirikare muri Greenland kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Muri Werurwe, Visi Perezida J.D. Vance yavuze ko Washington itazakoresha imbaraga mu kuyigarurira, ahubwo ko biteguye gushyigikira ko abaturage ba Greenland bifatira icyemezo ku bwigenge bwabo no kwitandukanya na Denmark.

Perezida Donald Trump yavuze ko bashaka kwigarurira Greenland kubera impamvu z'umutekano
Perezida Donald Trump yavuze ko bashaka kwigarurira Greenland kubera impamvu z'umutekano