Trump yabivuze nyuma yo kugirana ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen.
Yagize ati “Maze igihe ntegereje ko EU irangiza uruhare rwayo mu masezerano y’ubucuruzi twemeranyijeho muri Turnberry muri Ecosse, amasezerano yagutse kurusha andi yigeze kubaho.”
Trump yavuze ko EU yari yemeye kurangiza uruhare rwayo kuri aya masezerano bigatuma imisoro icibwa ibicuruzwa biva muri ibi bihugu igabanywa kugeza kuri zeru.
Ati “Niyemeje kumuha kugeza ku isabukuru y’igihugu cyacu ya 250, cyangwa se ubwo imisoro bishyuzwa izahite izamurwa kurusha abandi bose.”
Trump yavuze ko umusoro ku modoka ziva mu bihugu bigize EU agiye kuwugeza kuri 25% uvuye kuri 15% uriho ubu bitewe no kutubahiriza ibyo bemeranyije mu masezerano y’ubucuruzi ya Turnberry.
Trump yavuze ko banaganiriye ku ntambara yo muri Iran bemeranya ko iki gihugu kidakwiye kwemererwa gutunga intwaro za nucleaire.



Ibitekerezo 0