Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje ko aba bayobozi bazahurira mu nama y'ubufatanye mu by'ubukungu hagati y'ibihugu byo muri Aziya n'ibikora ku Nyanja ya Pacifique (APEC), izabera mu Mujyi wa Shenzhen, mu Majyepfo y'u Bushinwa.

Umuvugizi wa White House, Olivia Wales, yabwiye abanyamakuru ko kimwe mu bibazo bikomeye bizaganirwaho ari ukugabanya intwaro za kirimbuzi ku Isi.

Biteganyijwe ko ikibazo cya Iran na cyo gishobora kuganirwaho, ariko intambara yo muri Ukraine yo ntiri mu ngingo zitezweho ibiganiro.

Kugeza ubu, u Burusiya n'u Bushinwa ntibiragira icyo bitangaza kuri iyi nama.

Trump azabanza kugirana ibiganiro na Xi Jinping

Biteganyijwe ko Trump azagera mu Mujyi wa Shenzhen mu ijoro ryo ku wa Gatatu, aho azitabira inama ya APEC izamara iminsi ibiri, ihuza ibihugu n'ubukungu 21.

Ku wa Kane, Trump azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Xi Jinping. Bizaba ari ku nshuro ya kane aba bayobozi bombi bahuye kuva Trump yasubira ku butegetsi mu 2025.

Olivia Wales yavuze ko urugendo rwa Trump mu Bushinwa ruzasozwa n'inama izahuza abayobozi b'ibihugu bitatu.

Mbere yo kugera mu Bushinwa, Trump azitabira inama y'Umuryango w'Ibihugu byo mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN), izabera muri Philippines ku wa Kabiri.

White House ivuga ko uru rugendo rugamije kugera ku bikorwa by'ingenzi bifitiye akamaro Abanyamerika no guteza imbere inyungu za Amerika mu karere k'Inyanja y'Abahinde n'iya Pacifique.

Iyi nama igiye kuba mu gihe hari impungenge ku bijyanye n'igenzura ry'intwaro za kirimbuzi, nyuma y'uko amasezerano yari ahuriweho na Amerika n'u Burusiya arangiye muri Gashyantare 2026.

Ayo masezerano yari agamije kugabanya no kugenzura intwaro za kirimbuzi z'ibihugu byombi, bisanzwe bifite nyinshi kurusha ibindi ku Isi.

Umuryango w'Abibumbye wasabye Amerika n'u Burusiya kwihutira kumvikana ku yandi masezerano azasimbura ayo yari asanzweho.

Trump we yagaragaje ko ashaka amasezerano mashya kandi meza kurushaho, azaba arimo n'u Bushinwa, na bwo bukomeje kongera umubare w'intwaro za kirimbuzi butunze.

Icyakora, abahoze ari abayobozi bakuru muri Amerika n'impuguke mu bya politiki mpuzamahanga bavuze ko kugera kuri ayo masezerano bishobora kuzagorana ndetse bikaba byafata imyaka myinshi.

Umubano wa Amerika, u Burusiya n'u Bushinwa ukomeje guteza impaka. Muri uyu mwaka, Perezida Xi Jinping yakiriye Putin na Trump i Beijing mu bihe bitandukanye, ariko hagati y'ingendo zabo hakaba hari hashize iminsi mike.

Trump na we yakiriye Xi Jinping i Washington muri Nzeri.

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara yeruye muri Ukraine mu 2022, u Bushinwa bwabaye umwe mu bafatanyabikorwa b'ingenzi babwo mu bucuruzi, mu gihe u Burusiya bukomeje gufatirwa ibihano n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

Trump agiye kongera guhura na Putin mu gihe intambara yo muri Ukraine irimbanyije