Serhiy Beskrestnov yavuze ko ingabo za Ukraine zitari zamenyeshejwe ko sosiyete SpaceX ya Elon Musk yashyizeho mu ijoro igipimo ntarengwa cy’umuvuduko wa kilometero 160 ku isaha.
Impamvu ni uko Starlink ari igikoresho cy’ingenzi gifasha Ukraine kuyobora neza drones zigaba ibitero mu Burusiya, ikanayifasha kurinda ikirere cyayo.
Mu butumwa yashyize kuri Telegram ku wa Gatatu, Beskrestnov yavuze ko SpaceX “yashyizeho mu ijoro igipimo ntarengwa cy’umuvuduko ku bikoresho bikoresha Starlink" kandi ko ibyo byari bimaze kubangamira ibikorwa byinshi ku rugamba.
Ati “Biragaragara ko iki gikorwa kitabaye ku bw’impanuka kandi ko gifitanye isano n’uko ibintu byifashe muri politiki muri iki gihe.”
Umujyanama wa Zelenskyy yashimangiye ko Starlink ari yo ikora neza mu gufasha drones zagenewe gusenya no kurasa iz’umwanzi no guhanura drones nshya z’u Burusiya.
Umuntu wo muri Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yabwiye BBC ati “Mu ijoro ryacyeye, twabonye ko hashyizweho nyirantarengwa kuri Starlink igihe umuvuduko urenze kilometero 160 ku isaha.”
Yongeyeho ko iperereza ryari rikomeje kugira ngo hamenyekane “impamvu nyamukuru” y’iki kibazo.
Abantu bo muri Minisiteri y’Ingabo basobanuye nyuma ko “iyo ikinyabiziga cyangwa ikindi gikoresho kirengeje uwo muvuduko [wa kilometero 160 ku isaha], igikoresho gifata umuyoboro gihita kitakaza internet.
Bavuze ko ibyo byatumye gukoresha drones bigorana, by’umwihariko drones zisenya izindi z’umwanzi n’izigaba ibitero ku ntera iringaniye.
Byanagabanyije ubushobozi bwo kugeza ibikoresho ku ngabo ziri ku rugamba, gukusanya amakuru no guhererekanya ibimenyetso by’itumanaho.
Ibi bibaye mu gihe Zelenskyy yatangaje ko nibura abantu 600.000 muri Ukraine babuze amashanyarazi, nyuma y’ibitero by’u Burusiya byagabwe mu ijoro hakoreshejwe missiles na drones.
Yavuze ko ibikorwaremezo by’ingufu by’ingenzi byibasiwe muri Kyiv no mu karere umurwa mukuru uherereyemo, ndetse no mu Mujyi wa Kharkiv uri mu majyaruguru y’uburasirazuba.
Byakozwe mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ku Cyumweru ko u Burusiya na Ukraine byumvikanye ku “gahenge ku bikorwaremezo by’ingufu”.
Abayobozi bo muri Kyiv batangaje ko abantu batatu bahiciwe. U Burusiya bwo bwavuze ko ibitero byabwo bikomeye byibasiye ibikorwaremezo by’itumanaho n’ingufu bikoreshwa n’ingabo za Ukraine.
Zelenskyy yavuze ko Amerika yakangishije kugabanya amakuru y’ubutasi iha Ukraine mu gihe atakwemera agahenge ku bikorwaremezo by’ingufu ka Trump. Ku wa Kabiri, Trump yahakanye ko Amerika yari yahagaritse gutanga amakuru y’ubutasi.
Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko mu ijoro u Burusiya bwarashe missile 39 zikomeye, bunohereza drones 128. Zavuze ko missile enye na drones 115 byahanuwe.
Ukraine yifashisha uburyo bwa Amerika bukoresha ibyogajuru mu gukurikirana missiles z’u Burusiya, kugira ngo igerageze kuzihanura.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko drones 902 za Ukraine zahanuwe mu ijoro ryacyeye mu kirere cy’uturere dutandukanye tw’u Burusiya, turimo umurwa mukuru Moscow na Crimea, agace ko mu majyepfo ya Ukraine u Burusiya bwigaruriye mu 2014.
U Burusiya bwatangije igitero simusiga kuri Ukraine mu 2022. Kugeza ubu, u Burusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, ibintu bikomeje kujya ahabi kubera ko iyi internet itagenda uko babyifuza.



Ibitekerezo 0