Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, abayobozi b’inzego z’umutekano bakoze inama y’igitaraganya, nyuma y’uko Polisi ibonye amakuru avuga ko aba bayobozi bombi bashobora kugabwaho igitero.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Karolina Galecka, yatangaje ko iyo nama yabereye mu Kigo gishinzwe Kurwanya Iterabwoba, gikorera mu Rwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ABW.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Galecka yasobanuye ko iyi nama yari igamije gusuzuma amakuru yagejejwe kuri Polisi no kureba ingamba zikwiye gufatwa mu gukumira icyo gitero.
Icyakora, inzego z’umutekano ntizigeze zitangaza abakekwaho gutegura uwo mugambi, uburyo igitero cyari kugabwamo cyangwa igihe cyari giteganyijwe.
Aya makuru aje mu gihe Pologne imaze iminsi yugarijwe n’ibikorwa by’urugomo, by’umwihariko ibitero byibasiye ibigo by’amashuri, byahitanye umuntu umwe ndetse bigasiga abandi benshi bakomerekejwe.
Iki gihugu gihana imbibi na Ukraine, kinamaze igihe kigaragaza impungenge z’ibikorwa bibangamira umutekano wacyo, bimwe muri byo kikaba kibishinja u Burusiya.
Mu minsi ine gusa, muri Pologne hagabwe ibitero bitatu ku bigo by’amashuri, byahitanye nibura umuntu umwe, bikomeretsa abandi benshi barimo abanyeshuri n’abarimu.
Igitero cya mbere cyabaye ku wa Gatatu, ubwo umunyeshuri w’imyaka 19 wigaga mu ishuri ry’imyuga mu Ntara ya Mazovia, rwagati muri Pologne, yagabaga igitero ku banyeshuri bagenzi be n’abarimu, kigakomerekeramo abantu icyenda.
Ku wa Kane, umwana w’imyaka 15 na we yagabye igitero ku ishuri yizemo mu gace ka Leszczydol-Nowiny, muri iyo ntara, ahitana umukozi waryo, anakomeretsa abandi bantu babiri.
Minisitiri w’Intebe Donald Tusk yavuze ko uwo mwana yari yambaye ingofero iriho camera, kugira ngo afate amashusho y’igitero yagabaga.
Ku wa Gatandatu, umugore w’imyaka 21 na we yagabye igitero ku ishuri ryigisha abantu bakuru mu Murwa Mukuru Warsaw, akomeretsa abagore batatu.
Ibi bitero byatumye Polisi ya Pologne itangira ibikorwa byihariye byo kugenzura umutekano mu mashuri, ndetse ita muri yombi abantu 117 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abo bantu bakekwaho gutunga intwaro zishobora guteza akaga cyangwa gutera ubwoba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri.
Polisi yatangaje ko yagenzuye ibigo by’amashuri 64.000, ibyinshi muri byo bikaba biherereye mu Ntara ya Mazovia.
Icyakora, iperereza ryakozwe n’inzego zishinzwe ibyaha bikorerwa kuri internet ntiryabonye ibimenyetso by’uko ibyo bitero byateguwe mu buryo buhuriweho cyangwa ko byatewe n’ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga bishishikariza urubyiruko gukora urugomo.
Mu nama y’igitaraganya yabaye kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe Donald Tusk yagaragaje ko ibitero byibasiye amashuri bishobora kuba bifitanye isano n’uburyo ibikorwa by’urugomo bikomeje gukwirakwizwa no guhabwa umwanya ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba uwo mugambi wo kwica abayobozi bakuru ufitanye isano n’ibitero biherutse kwibasira amashuri cyangwa niba ari ikibazo cyihariye kiri gukorwaho iperereza.






Ibitekerezo 0