Izi mvururu zabaye mu gihe hirya no hino mu gihugu habaga imyigaragambyo yamagana isubira inyuma ry’ireme ry’uburezi n’izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho.
Ku kibuga cya Place de la République, imodoka yafashwe n’inkongi, hazamuka umwotsi mwinshi, mu gihe Polisi yageragezaga gusubiza inyuma abigaragambya no kubatatanya.
Umunyamakuru wa BBC wari aho imyigaragambyo yabereye, Adina Campbell, yavuze ko umwuka warushijeho kuba mubi uko amasaha yashiraga. Yasobanuye ko we n’abo bari kumwe bamaze hafi igice cy’isaha bihishe muri café kubera imiriro yari yacanywe hafi yabo.
Ati “Ntabwo hakigaragara nk’ahatekanye nk’uko byari bimeze mu masaha make ashize.”
Ubuyobozi bwa Polisi ya Paris bwemeje ko bwohereje umutwe wihariye wa CRS 8, utojwe guhangana n’imvururu zo mu mijyi, mu gace ka Les Halles.
Bwasobanuye ko bwari bwateguye uburyo bwo kwimura abapolisi vuba bitewe n’uko byari byitezwe ko abigaragambya bazagenda bahindura aho berekeza, kugira ngo inzego z’umutekano zitabare aho bikenewe zigarure ituze.
Benjamin Woolfe, umunyeshuri w’imyaka 20 wo muri Kaminuza ya Manchester uri kwiga i Paris yavuze ko yabonye Polisi isatira abigaragambya hafi ya Place de la République.
Ati “Sinagiye mu myigaragambyo, ariko nageze ku nkengero z’ikibuga, aho nabonye abapolisi bashinzwe kurwanya imvururu basatira abigaragambya. Hari abantu benshi bafite ibyapa n’abapolisi benshi.”
Yongeyeho ko umwe mu nshuti ze yateweho imyuka iryana mu maso, ariko ashimangira ko nubwo amakuru menshi yibanze ku mvururu, hari n’abantu benshi bigaragambyaga mu mahoro.
Ku rwego rw’igihugu, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yatangaje ko abantu 272 bari bamaze gufatwa. Yavuze ko abapolisi bagabweho ibitero, amaduka asahurwa cyangwa agerageza gusahurwa, ndetse n’inyubako za Leta zikangizwa.
Mu yindi mijyi, inyubako y’ibiro by’ubukerarugendo ya Lyon yaratwitswe, mu gihe i Lille hari abigaragambya binjiye mu nyubako ikoreramo ubuyobozi bw’umujyi.



Ibitekerezo 0