Netanyahu yabigarutseho ku wa 14 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’Ingabo za Israel, agaragaza ko kongera kugaba ibitero kuri Iran muri iki gihe bitaba ari icyemezo gikwiye.

Aya magambo aje nyuma y’umunsi umwe televiziyo ya Channel 12 yo muri Israel itangaje ko Netanyahu yasabye Perezida wa Amerika, Donald Trump, gusubukura ibitero kuri Iran mbere y’amatora yo muri Israel n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ateganyijwe mu ntangiriro za Ugushyingo.

Nubwo Netanyahu atagaragaje ko yaretse burundu igitekerezo cyo kongera kugaba ibitero kuri Iran, amagambo ye agaragaza ko muri iki gihe atabona ko ari ngombwa kubyihutisha.

Netanyahu yanagarutse ku bibazo bya politiki imbere muri Israel, avuga ko Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Itamar Ben-Gvir, atazagirwa Minisitiri w’Ingabo nubwo ihuriro ry’amashyaka ayoboye ryatsinda amatora.

Yasobanuye ko nubwo Ben-Gvir yifuza uwo mwanya, icyemezo kitamureba, kuko Minisiteri y’Ingabo izakomeza kuyoborwa n’umuntu wo mu ishyaka rye rya Likud.

Ibi bibaye mu gihe intambara ihanganishije Amerika na Israel na Iran ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ku bwikorezi bwo mu mazi n’ibikorwa remezo by’ingufu.

Netanyahu yatangaje ko nta gahunda ya vuba afite yo kongera kurasa Iran
Netanyahu yatangaje ko nta gahunda ya vuba afite yo kongera kurasa Iran

Iran yabonye intwaro zikomeye kurusha izo yari isanganywe

Mu gihe Netanyahu agaragaza ko kongera kugaba ibitero kuri Iran bidakwiye kwihutishwa, icyo gihugu cyo cyatangaje ko cyamaze kubona intwaro zigezweho kurusha izo cyakoreshaga mbere.

Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), Hossein Mohebbi, yavuze ko igihugu cye cyongereye ubushobozi bwa gisirikare nyuma y’intambara y’iminsi 40 cyahanganyemo n’abo bahanganye.

Yavuze ko Amerika yaba ikoze ikosa rikomeye iramutse itangije indi ntambara kuri Iran, ariko agaragaza ko bishoboka bitewe n’uko ubutegetsi bwa Trump bushobora gushaka intsinzi ya gisirikare mbere y’amatora yo muri Amerika.

Mohebbi yihanangirije Amerika na Israel, avuga ko Iran yiteguye gusubiza ibitero bishya mu buryo bukomeye kurusha mbere.

Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), Hossein Mohebbi, yavuze ko igihugu cye cyongereye ubushobozi bwa gisirikare nyuma y’intambara y’iminsi 40
Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), Hossein Mohebbi, yavuze ko igihugu cye cyongereye ubushobozi bwa gisirikare nyuma y’intambara y’iminsi 40

Ubwato buri kuraswaho ubutitsa mu Muhora wa Hormuz

Mu yandi makuru ajyanye n’iyi ntambara, ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi, UKMTO, cyatangaje ko ubwato bubiri bw’ubucuruzi bwagabweho ibitero bitandukanye mu Muhora wa Hormuz ku wa 13 Ukwakira 2026.

Ubwato bwa mbere bwatwaraga kontineri, bufite ubushobozi bwo gutwara toni 50.000, bwarashwe ubwo bwinjiraga muri uwo muhora.

Ubundi bwato bwatwaraga kontineri, bufite ubushobozi bwo gutwara toni 19.000, na bwo bwarashwe ubwo bwasohokaga muri Hormuz. Bwangiritse byoroheje, ariko bukomeza urugendo.

Ibi bitero byiyongereye ku bindi byibasiye ubwato muri aka gace, aho ubwato bubiri bwari butwaye imizigo, GFS Pride na Cape Dao, na bwo bwarohamye nyuma yo kugabwaho ibitero.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu nzira z’ingenzi ku Isi zinyuramo amato atwara peteroli na gaz kamere, ku buryo ibitero biwuberamo biteza impungenge ku bucuruzi mpuzamahanga.

Intambara muri Yemen ikomeje gukaza umurego

Hagati aho, umutwe w’inyeshyamba z’Aba-Houthi ushyigikiwe na Iran ukomeje kugaba ibitero ku bikorwa remezo byo muri Arabie Saoudite, by’umwihariko ibibuga by’indege n’ibikorwa bifitanye isano n’ingufu.

Ibi bitero byamaganywe n’ibihugu bitandukanye byo mu kigobe cy’Abarabu, birimo Kuwait na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byatangiye ibiganiro ku buryo byakomeza ubufatanye mu by’umutekano.

U Burusiya na bwo bwasabye Aba-Houthi kwirinda kugaba ibitero ku bikorwa remezo bikoreshwa n’abasivili.

Muri Yemen, imirwano hagati y’ingabo za Leta n’Aba-Houthi irakomeje, cyane cyane mu Ntara ya Taiz, aho ingabo za Leta zivuga ko zimaze kwigarurira ibice bimwe na bimwe.

Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) yatangaje ko ibitaro byo muri Marib, Taiz no ku nkengero z’Inyanja Itukura bikomeje kwakira umubare munini w’abakomerekeye ku rugamba, bimwe bikakira abarenga 700 mu cyumweru kimwe.

Iyo komite yagaragaje ko ibitaro bikomeje kubura imiti, umwuka wa oxygène n’ibikoresho byifashishwa mu kubaga.

Umuryango w’Abibumbye na wo waburiye ko Umujyi wa Taiz ushobora gushirirwa n’ingano n’ifu mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bitewe n’imihanda yafunzwe n’intambara.

Iyi ntambara ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’Abarabu no ku bukungu bw’Isi, mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba ko ibitero ku bikorwa remezo by’abasivili bihagarikwa.

Intambara y'Aba-Houthis ikomeje gufata indi ntera muri Yemen
Intambara y'Aba-Houthis ikomeje gufata indi ntera muri Yemen