Ku wa 3 Mata 2026 ni bwo hatangajwe ko indege y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahanuwe ubwo yari muri Iran.
Ihanurwa ry’iyi ndege ryigambwe n’umutwe w’igisirikare cya Iran uzwi nka ‘IRGC’, wavuze ko yahanuwe n’ubwirinzi bw’ikirere bw’iki gihugu.
Wavuze ko iyi ndege ya F-15 yangiritse ku buryo idashobora kongera gukoreshwa. Icyakora kugeza ubu abapilote babiri bari bayirimo baratabawe.
Umuvugizi w’Ingabo za Iran, yakomeje ati “Iperereza ryakozwe n’abahanga ryagaragaje ko indege ebyiri za C-130 zikoreshwa mu bwikorezi bwa gisirikare n’izindi kajugujugu z’intambara z’igisirikare cya Amerika zangijwe n’ingabo zacu.”
C-130 ni indege zikoreshwa mu bwikorezi bwa gisirikare, cyane cyane mu kwikorera ibiremereye, gutwara abasirikare bavanwa mu bice bimwe bajyanwa mu bindi, gutwara ibikoresho nk’imodoka n’ibindi, bigakorwa mu ntera ndende.
Mu rindi tangazo Ingabo za Iran zatangaje ko zangije drone ya Israel za Hermes-900 n’iya Amerika ya MQ-9 zahanuriwe mu Ntara ya Isfahan.
Ibikorwa byo gushakisha abari muri iyi ndege yahanuwe byatangiye ku mugoroba wo ku wa 4 Mata 2026, bikorerwa mu ntara za Chaharmahal, Bakhtiari, Kohgiluyeh na Boyer Ahmad na Isfahan.
Ubwo Perezida Donald Trump yatangazaga ko umuntu wa kabiri wari muri iyi ndege yabonetse, yavuze kubashakisha ari igikorwa gihambaye kibayemo mu mateka y’igisirikare, ndetse ko abayobozi bakuru ba Amerika bamaze amasaha 24 bakurikirana uko ibikorwa biri kugenda.






Ibitekerezo 0