Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Élysée, byatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ko Macron yanze ubusabe bwa Nunez, amusaba gukomeza inshingano ze mu rwego rwo kubungabunga umutekano no guhangana n’imvururu zikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu.
Iyo myigaragambyo yatewe n’uburakari bw’abaturage batishimiye izamuka ry’ibiciro by’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi, serivisi za Leta zitagenda neza ndetse n’ibibazo biri mu rwego rw’uburezi.
Nk’uko ibiro bya Perezida Macron byabitangaje, yasabye Nunez kuguma ku mirimo ye kugira ngo hirindwe icyuho mu miyoborere y’inzego za Polisi n’izindi zishinzwe umutekano, cyane cyane muri ibi bihe igihugu gihanganye n’imvururu.
Macron yanamusabye kwihutira gushyiraho ingamba nshya zo guhangana n’abantu bifashisha imyigaragambyo mu gusahura no kwangiza imitungo.
Imyigaragambyo yari yatangiye mu bice bitandukanye by’u Bufaransa yaje gufata indi ntera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ubwo yahindukaga imvururu zikomeye.
Muri izo mvururu, hari inyubako y’ubuyobozi bw’ibanze yatwitswe, amaduka arasahurwa, izindi nyubako zandikwaho amagambo n’ibishushanyo, mu gihe amatsinda y’abigaragambya bakoreshaga urugomo yahanganye n’inzego za Polisi mu mijyi itandukanye.
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira, imvururu zakomereje mu mijyi ya Paris na Marseille, aho Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo yagobotse kugira ngo iburizemo ibikorwa by’abashakaga gusahura amaduka n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
Izi mvururu zije mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Macron buhanganye n’igitutu cy’abaturage batishimiye uko ubukungu bw’igihugu bwifashe, by’umwihariko izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima ndetse n’imikorere ya serivisi za Leta.
Nubwo Minisitiri Laurent Nunez yari yagaragaje ubushake bwo kwegura, Perezida Macron yahisemo ko akomeza imirimo ye, ashyira imbere gukomeza imikorere y’inzego z’umutekano no gushaka uko imvururu zahagarikwa.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nunez


Ibitekerezo 0