Ibiro bya Perezida Trump byatangaje ko inama hagati y’aba bayobozi iteganyijwe ku wa Mbere saa 17:35 ku isaha y’i New York (21:35 GMT).

Ni ibiganiro bizaba nyuma y’igihe gito u Bufaransa na Amerika bigaragaje kutumvikana ku ngingo zirimo uburenganzira bwa muntu, ububanyi n’amahanga ndetse n’ibijyanye n’inyungu z’ibihugu byombi.

Mu mezi ashize, umubano wa Paris na Washington wagiye urangwamo impaka. Mu mpera za Nyakanga 2026, u Bufaransa bwanenze icyemezo cya Amerika cyo kudashyigikira kongererwa manda kwa Volker Türk, wari ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu.

U Bufaransa bwatangaje ko Amerika yari isanzwe ifatwa nk’intangarugero mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ariko ko ibintu byahindutse.

Aya magambo ntiyishimiwe na Washington, aho Amerika yavuze ko yatewe agahinda n’amagambo y’u Bufaransa. Nyuma y’ayo makimbirane, Amerika yatangiye gutinda kwemeza Aurélien Lechevallier, wari watoranyijwe na Macron ngo abe Ambasaderi mushya w’u Bufaransa i Washington.

Nyuma yaho, u Bufaransa bwaje gusobanura ko kutumvikana kwabayeho kwari gushingiye ku matora yo mu Muryango w’Abibumbye gusa kandi ko kutagomba guhungabanya umubano w’ibihugu byombi. Ibyo byatumye hiyongera icyizere ko ikibazo cy’uwagombaga kuba Ambasaderi w’u Bufaransa muri Amerika kizakemuka, kandi koko niko byagenze.

Muri icyo gihe kandi, habaye impungenge nyuma y’uko Trump ashyize ku mbuga nkoranyambaga ishusho y’ikarita igaragaza ibice bya Amerika ya Ruguru bitwikiriwe n’ibendera rya Amerika, harimo Canada, Greenland, Mexique ndetse n’ibirwa bya Saint-Pierre-et-Miquelon biyoborwa n’u Bufaransa. Macron yahise ategura urugendo muri ibyo birwa, aho yavuze ko rugamije kugaragaza kubaha ubusugire bw’ibihugu.

Mbere yo kujya i New York, Macron yari yasuye ibirwa bya Saint-Pierre-et-Miquelon biri mu Nyanja ya Atlantique, aho yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney.

Nubwo ibihugu byombi ari abafatanyabikorwa kuva kera, amakimbirane ku ngingo za politiki mpuzamahanga, imisoro n’imyitwarire muri OTAN yagiye agaragaza ko umubano wabyo ufite ibibazo mu myaka ya vuba.

Inama ya Trump na Macron i New York yitezwe nk’umwanya wo kuganira ku bibazo byagiye bitera impaka hagati ya Washington na Paris.

Macron agiye guhura na Trump nyuma y’umwuka mubi n’urwikekwe
Macron agiye guhura na Trump nyuma y’umwuka mubi n’urwikekwe