Ibi byatangajwe ku wa 3 Ugushyingo 2026 na Kim Yo Jong, murumuna wa Perezida Kim Jong Un akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye muri icyo gihugu. Yavuze ko ibirego bya Amerika ari ubushotoranyi mu rwego rwa politiki.

Kim Yo Jong yongeyeho ko politiki ya Guverinoma y’icyo gihugu ari ukwamagana ibikorwa bibi byose bikorerwa mu ikoranabuhanga.

Icyakora, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Amerika, FBI, rwatangaje ku wa 31 Ukwakira ko Koreya ya Ruguru ari yo yari inyuma y’ubujura bwakorewe Binance ku wa 29 Ukwakira 2026.

FBI yavuze ko ibikorwa byagabwe n’itsinda ry’abajura b’ikoranabuhanga ryitwa TraderTraitor, rifitanye isano n’icyo gihugu. Yasabye ibigo bicuruza amafaranga y’ikoranabuhanga n’abandi bafatanyabikorwa guhagarika ibikorwa bijyanye n’ububiko bw’amafaranga bwagaragajwe ko bufitanye isano n’abakoze ubwo bujura.

Binance, urubuga rukoreshwa mu kugura, kugurisha no kubika amafaranga y’ikoranabuhanga, yemeje ko yibwe umutungo ufite agaciro ka miliyari 6,3 z’amadolari. Ubu bujura buvugwa ko ari bwo bunini kurusha ubundi bwabaye muri urwo rwego.