Tara Reade aherutse kuvuga ko Joe Biden akiri Umusenateri, yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo yari akiri umukozi mu biro bye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Abafatanya na Biden mu bikorwa byo kwiyamamaza, bamaganiye kure ibyo birego byaje mu gihe cyo kwiyamamaza, ndetse basaba itangazamakuru ko ryakora ubucukumbuzi bwimbitse kuri iki kibazo.
Kugeza ubu Joe Biden ntacyo aratangaza ubwe kuri ibi birego ashinjwa.
Ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2020, umwe mu bari baturanye na Tara Reade mu myaka ya 1990 ndetse bakanakorana mu biro bya Biden, yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko ibyo bishinjwa Biden ari ukuri.
Ibi birego byaje mu gihe Joe Biden afite amahirwe menshi yo guhagararira Aba-Démocrates mu matora yo mu Ugushyingo 2020 ndetse ubu Barack Obama, Hillary Clinton na Bernie Sanders bamaze kugaragaza ko bamushyigikiye.
Nyuma y’aho Tara Reade agiriye hanze akavuga ibyamubayeho, abantu batandukanye batangiye kuvuga ko babizi neza ndetse biyemeza gufatanya nawe mu gutanga ubuhamya.
Uko ikibazo giteye
The New York Times ivuga ko Tara Reade ari umugore wahoze akora mu biro bya Joe Biden mu gihe cy’amezi umunani, hagati y’umwaka wa 1992-1993 nk’umuyobozi wungirije, akaba yari ashinzwe gukurikirana abimenyerezaga akazi.
Reade avuga ko muri uwo mwaka, yagiye abwira abamuyoboraga ko Joe Biden amukorera ibikorwa by’urukozasoni, gusa ntacyo byatanze kugeza ubwo abwirwa ko yajya gushaka akandi kazi.
Mu kiganiro yahaye Associated Press, Reade ntiyabashije kwerura ngo avuge amazina y’abamubwiye ko yajya gushaka akandi kazi.
Iki kinyamakuru kivuga ko cyagerageje kuvugisha bamwe mu bari bashinzwe kugenzura Reade, ariko bahitamo kuvuga ko ntacyo bavuga kuri raporo batigeze baganiraho ye ubwe.
Marianne Baker wigeze kungiriza Joe Biden we yagize ati “Njye sinigeze mbibwirwa cyangwa ngo mbyumve, nta nubwo nakiriye iki kibazo cya Reade.”
Kugeza ubu Reade ni umugore wibana ariko ngo yahinduye amazina nyuma yo guhura n’ibibazo by’ihohoterwa yatewe n’uwo bari barashakanye mu myaka ya 1990.
Kuva icyo gihe yiyemeje kujya avugira akanafasha abagore bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa, ndetse agakorana n’imiryango irengera inyamanswa.
Ibyo Joe Biden ashinjwa
Muri ubu buhamya, Reade avuga ko Biden yakundaga kuza akamukorakora mu gihe yamukoreraga muri Sena ya Amerika.
Kugeza ubu itsinda ry’abagore umunani nibo batangiye kuvuga ko Biden yari afite imico mibi yo gufatafata abagore.
Reade avuga ko ubwo yabaga ategetswe gushyikiriza igikapu cyarimo ibikoresho bya Biden byo muri Gym, uyu muyobozi ngo yaramufataga akamutsindagira ku gikuta cy’inzu mu nyubako yo hasi, akanamukorera ibikorwa by’ihohotera kuko babaga batabanje kubyumvikana.
Agira ati “Biden yageragezaga kunsoma n’ibindi bikorwa kandi akabikora ku ngufu, yarangiza akambaza ngo ‘hari ahandi ushaka kujya?’ Nibuka ko nashakaga kuvuga mu ijwi riranguruye ngo areke gukora ibyo ariko sinzi niba narabivuze cyane cyangwa narabitekereje gusa, byasaga nk’aho byananiye.”
Reade avuga ko yakoze raporo ayiha sena ndetse anabibwira abamuyoboraga, gusa ngo yagiye aterwa ubwoba.
Icyo abahagarariye Biden bavuga
Umuyobozi wungirije akaba anayobora Ibikorwa by’Itumanaho mu kwiyamamaza kwa Biden, Kate Bedingfield yagize ati “Biden yemera ko abagore bafite uburenganzira bwo kumvwa kandi neza. Ibyo birego na byo bigomba kumvwa neza n’itangazamakuru ryigenga, gusa ukuri kuri ibi ni uko ari ibinyoma, ibi ntabwo byabaye.”
Gusa Reade yanenze mu buryo bukomeye ibitangazamakuru muri iki gihugu, kuba ngo bitarabajije Joe Biden iby’iki kibazo ubwo yari kuri televiziyo mu bikorwa byo kwiyamamaza, avuga ko iyo biza kuba kuri Trump, ibi bibazo biba byaramubajijwe.
Hari ibimenyetso Reade yaba ashingiraho?
Itangazamakuru rivuga ko Reade ataragaragaza ibimenyetso by’ibyamubayeho, gusa ngo hari abantu benshi bakomeje kuvuga ko bibuka ko yigeze kujya ababwira ibyamubayeho ataranabishyira ahagaragara.
Umwe mu bantu umwirondoro we wagizwe ibanga ndetse na musaza wa Reade, babwiye itangazamakuru ko yigeze kubabwira iki kibazo. Muri iki Cyumweru abandi bantu babiri batangaje ko bibuka ko bagiranye ibiganiro na Reade kuri iki kibazo.
Lynda LaCasse uvuga ko yaturanye na Reade mu 1990, yavuze ko ari Umu-Démocrates ndetse yumva azatora Biden, ariko yahisemo kuvuga inkuru yabwiwe na Reade kuko ariwe wabanje kubibwirwa mbere.
Yagize ati “Ibi byarabaye, kandi ndabizi neza kuko ndibuka ko twabivuzeho.”
Undi mutangabuhamya witwa Lorraine Sanchez, yatangaje ko yakoranye na Reade hagati ya 1994 na 1996.
Uyu avuga ko Reade yakundaga kumubwira ko yagiye ahohoterwa n’uwari Umuyobozi we mu Mujyi wa Washington, ibi ngo bikaba ari byo byanatumye abakoresha be bamwirukana.
Gusa Lorraine Sanchez avuga ko atibuka neza niba Reade yarashakaga kuvuga ko ari Biden wamuhohoteraga.
Ese ibyo yakoze ntaho byaba bihuriye na politiki?
Uyu mugore avuga ko ibyo yakoze ntaho bihuriye na politiki no kuba Biden arimo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe.
Reade avuga ko impamvu atigeze avuga iki kibazo ubwo Joe Biden yari akiri Visi Perezida ku bwa Barrack Obama, ni uko ngo atashakaga ko iyi nkuru igira ingaruka ku mwana we w’umukobwa wari ukiri muto, kandi akaba yarakundaga Obama.
Avuga kandi ko atari yakamenye kujya mu ruhame ngo avuge ibyamubayeho, gusa ko ubu akeneye kumva icyo Joe Biden avuga mu gihe kugeza ubu ntacyo aratangaza.





Ibitekerezo 0