Ni itegeko ryavuguruwe inshuro ebyiri kuko abacamanza bari baryitambitse bashingiye ko ririmo ivangura rishingiye ku idini, dore ko ryibandaga ku bihugu bigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Umucamanza Derrick Watson, we yavuze ko ririmo ivangura rishingiye ku bwenegihugu.’
Mu mwanzuro we yagize ati “Ririmo inenge nk’iy’ayaribanjirije; ntirisobanura neza ukuntu abantu miliyoni 150 bo mu bihugu bitandatu bazabangamira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Itegeko ryasohowe ku nshuro ya kabiri muri Werurwe uyu mwaka, ryabangamiraga abimukira bo mu bihugu bitandatu birimo Abayisilamu benshi, Iran, Syria, Libya, Sudani, Somalia na Yemen.
Naho irya gatata ryagombaga gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu ryarebaga abo mu bihugu umunani birimo Tchad, Iran, Libya, Koreya ya Ruguru, Syria, Venezuela, Somalia na Yemen.
CNN ivuga ko ubuyobozi bwa Donald Trump bwamaganye umwanzuro w’umucamanza Watson, buvuga ko ubogamye nubwo utareba Venezuela na Koreya ya Ruguru.
Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru, Sarah Sanders, yagize ati “Ibihugu birebwa n’iryo tegeko ni ibidafite ubushake bwo kuduha amakuru ya ngombwa atuma dusuzuma ubusabe bw’abaturage babyo bashaka kwinjira mu gihugu n’ibidutera impungenge zishingiye ku iterabwoba no guhungabana k’umutekano.”
Ian Prior, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubucamanza rwa Leta ya Trump yavuze ko bazajuririra uwo mwanzuro kuko ushobora gutuma imitwe y’iterabwoba ibona urwaho rwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umucamanza Watson asobanura ko nubwo ubuyobozi bwa Trump bwageze hirya no hino ku Isi busuzuma uburyo abaturage bashaka kujya muri Amerika bakorwaho iperereza, itegeko rya Trump ritigeze rihinduka.
Ati “Rimeze nk’ayaribanjirije, ni gute ubwenegihugu bwonyine bwagenderwaho mu kuvuga ko umuntu yahungabanya umutekano w’igihugu. Ahubwo se itegeko risanzweho ntirihagije mu guhosha impungenge za Perezida Trump?”
Abarwanya Trump bavuga ko yongeyeho ibihugu bitari iby’Abayisilamu, Venezuela na Koreya ya Ruguru kugira ngo ahishe ko itegeko rye rireba Abayisilamu gusa.
Abasesenguzi ba Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bishobora kuzarangira iri tegeko rijyanwe mu Rukiko rw’Ikirenga, akaba ari rwo ruzafata umwanzuro wa nyuma.





Ibitekerezo 0