Umuvugizi w'Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), Hossein Mohebbi, yavuze ko igihugu cye cyamaze gutegura intwaro nyinshi n'ahantu hashya gishobora kugaba ibitero, harimo n'ibice biri kure y'Uburasirazuba bwo Hagati.

Ati “Isi izatungurwa. Dufite ahantu hashya twateganyije kugaba ibitero hatigeze haterwa mbere.”

Yakomeje avuga ko intambara Iran imazemo igihe ihanganye na Amerika itararangira, kandi ko ingabo zayo ziteguye guhangana igihe kirekire.

CNN yatangaje ko mu byumweru bishize, abayobozi b'ingabo za Iran bakomeje gutangaza ko bongereye ubushobozi bwa gisirikare, ndetse ko bashobora kwagura ibitero mu gihe Amerika yakongera kubagabaho ibitero.

Mu byo Iran ivuga ko ishobora kwibasira harimo insinga za internet zinyura munsi y'inyanja, ibigo bikoresha ubwenge buhangano (AI), n'ibikorwa remezo bya peteroli na gaz.

Ibi bije mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump na bwo buri gusuzuma uburyo bushya bwo kugaba ibitero kuri Iran, harimo no gukoresha igisasu gikomeye kizwi nka Mother of All Bombs, cyakwibasira ibikorwa remezo by'ingufu n'ibijyanye n'intwaro za nucléaire.

Iran kandi yatangaje ko yakoze imyitozo ya gisirikare, irimo kurasa misile 30 icya rimwe.

Umuvugizi wa IRGC, Hossein Mohebbi, yavuze ko Isi izatungurwa nibona ubushobozi bushya bw'igisirikare cya Iran