Ni mu ruhererekane rw’ibihano Iran yagiye ishyira mu bikorwa mu mezi ashize, bifitanye isano n’imyigaragambyo yo muri Mutarama, birimo n’iby’abantu bashinjwaga gukorana na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urwego rw’ubutabera rwavuze ko Hassan Dioband, Hamid Kazemi na Reza Zanganeh bashinjwaga gukoresha imbunda, gerenade n’ibisasu byo mu macupa ya Molotov, gutwika inyubako n’ibindi bikorwa remezo bya Leta.
Bashinjwe no kwangiza ikigo cy’amashanyarazi mu mujyi wa Karaj. Ibyo byatumye amashanyarazi abura mu bice bimwe.
Dioband yafashwe ku wa 11 Mutarama, nyuma y’uko iperereza rimugaragaje nk’ukekwaho kugaba ibitero ku mitungo rusange no gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’urugomo.
Nyuma yaho, abandi bantu 10 bashinjwaga kugira uruhare muri izo mvururu bayobowe na we na bo barafashwe.
Abo bagabo batatu bakatiwe igihano cy’urupfu, banategekwa kwamburwa imitungo yabo. Bishwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ibihano bari bakatiwe, mu gihe abandi baregwa bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu kugeza ku 10.





Ibitekerezo 0