Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 757 yananiwe kongera kugenda ubwo yari ihagaze ku Cyambu cya Moresby muri Papouasie Nouvelle Guinée ngo yongerwemo amavuta ikomeze urugendo. Abari barimo bose harimo na Minisitiri w’Intebe Luxon baheze mu gihirahiro bibaza uko bari bukomeze urugendo.

Gusa uyu mu Minisitiri w’Intebe yisanze nta yandi mahitamo afite uretse kwemera kugenda mu ndege y’ubucuruzi ya Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Nouvelle Zélande. Iyi ndege yagiyemo we n’abandi bari kumwe harimo Minisitiri w’Ubucuruzi, abacuruzi bakomeye ndtse n’abanyamakuru.

Iyi ndege yabagobotse byabaye ngombwa ko isabwa kugwa kuri icyo cyambu ikabafata bisabwe n’Umuyobozi w’iyo Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Nouvelle Zélande, na we wari kumwe na Luxon mu rugendo.

Iyi ndege yabatwaye n’ubundi yari iturutse i Auckland muri Nouvelle Zélande yerekeje i Tokyo mu Buyapani ariko nta gahunda yari ifite yo kugwa kuri icyo cyambu.

Ibyateye Boeing 757 kunanirwa kugenda bitunguranye ni insinga zakoranyeho biteza circuit gusa hakaba harimo n’ikindi kibazo cyo kuba irengeje imyaka 30. Kubera iyo mpamvu iyo ndege yari isanzwe ikoreshwa gusa mu ngendo zijya hafi.

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zélande yari agiye mu nama y’ubucuriz na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida. Nyuma y’uku kunanirwa gukomeza urugendo kw’iyi ndege, Minisitiri w’Ingabo wa Nouvelle Zélande, Judith Collins yavuze ko biteye isoni kugira indege zishaje gutyo bagashaka kuzikoresha nk’aho ari nshashya.