Epsilon Social yatangijwe ku wa 29 Nzeri, rukorerwa mu Burayi kandi rugenga amakuru yarwo mu buryo bwigenga.

Abashinze uru rubuga bavuga ko intego yabo ari ugutanga andi mahitamo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakirinda bimwe mu bibazo banenga ku mbuga nini zaturutse hanze y’u Burayi.

Abashinze Epsilon Social ni ba rwiyemezamirimo babiri b’Abafaransa bavuga ko bahisemo gutangiza uru rubuga nyuma yo kubona ko amakuru menshi y’abaturage b’u Burayi abikwa kandi agacungwa n’ibigo bitari ibyo ku mugabane w’u Burayi.

Stéphane Dubreuil, umwe mu bashinze uru rubuga, yavuze ko muri iki gihe amakuru menshi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ari mu maboko y’ibigo byo hanze y’u Burayi, avuga ko ibyo bituma ibyo bigo bigira uruhare mu micungire y’ibice by’ubuzima bwa buri munsi birimo itumanaho, umuco n’ubucuruzi.

Epsilon Social iboneka kuri App Store na Google Play, ikibanda cyane ku butumwa bwanditse kurusha amashusho cyangwa amashusho magufi, ikaba isa cyane n’urubuga rwa X kurusha Instagram cyangwa TikTok.

Abayitangije bavuga ko uru rubuga rwubakiye ku mahame atandukanye n’izindi mbuga zikomeye. Ruvuga ko rudakoresha amatangazo agenewe umuntu ku giti cye, rukoresha uburyo bwo kwerekana inyandiko hakurikijwe igihe zatangarijwe, kandi rugamije guha abarukoresha ububasha bwo guhitamo ibyo bashaka kubona.

Epsilon Social yifuza kugarura igitekerezo cy’uko imbuga nkoranyambaga ari ahantu ho kuganirira no kungurana ibitekerezo, aho kugirwa ahantu higanje amakimbirane, ubutumwa bw’urwango cyangwa amakuru ateza umwuka mubi.

Uru rubuga rufite uburyo busa na X buhujwe n’ibintu bimwe bya Facebook. Abarukoresha bashobora gushyiraho ubutumwa bugera ku nyuguti 9.000, bukajyana n’amafoto cyangwa amashusho, ndetse bagashobora gusangiza abandi ibyo babonye.

Iyo umuntu yiyandikishije kuri Epsilon Social, asabwa kugaragaza ibyo akunda kugira ngo urubuga rumwereke konti n’ubutumwa bijyanye n’inyungu ze. Abayikoresha kandi bashobora gukurikira izindi konti bahisemo.

Abashinze uru rubuga bavuga ko bashaka kugira uburyo bwo kugenzura bukomeye kugira ngo bagabanye ubutumwa bw’urwango, gutukana cyangwa ibindi bikorwa bishobora kwangiza ibiganiro byo kuri internet. Stéphane Dubreuil yavuze ko intego ari uko umukoresha ari we ugira uruhare runini mu guhitamo ibyo ashaka kubona.

Nubwo Epsilon Social ifite intego yo guhangana n’imbuga nini zisanzwe zifite abazikoresha benshi ku Isi, iracyari mu ntangiriro. Abayitangije bavuga ko kugeza ubu ifite abayikoresha bakora bagera ku 1.000 gusa, ariko bizeye ko baziyongera uko abantu bayimenya.

Abasesenguzi bavuga ko urubuga rushobora kugira uburyo bwiza bwo gukora, ariko rukagira ikibazo iyo nta bantu bahari bo kuruganiriraho. Ni ikibazo cyagiye kigaragara ku zindi mbuga nshya zagerageje guhangana n’izikomeye nka X.

Abashinze urubuga Epsilon Social biteze ko ruzahangana na X na Facebook
Abashinze urubuga Epsilon Social biteze ko ruzahangana na X na Facebook