Aya makuru yemejwe n’umunyamategeko wunganira Diongo, Me Alexis Deswaef, kuri uyu wa 18 Kamena 2024.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Me Deswaef yatangaje ko umukiriya we yanatanze ikirego mu Bubiligi, asaba ko bamwe mu bayobozi bakuru bo muri RDC bakurikiranwa kuko bamukoreye iyicarubozo mu minsi 20 yamaze afunzwe n’ubutasi.

Yagize ati: “Ubutabera bw’u Bubiligi bufite ububasha bwo kubakurikirana kuko Général Major Christian Ndaywel uyobora ubutasi bwa gisirikare muri DRC afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.”

Franck Diongo ni Perezida w’ishyaka MLP (Mouvement Lumumbiste Progressif). Yashatse kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa RDC yo mu 2023, ariko yaje gukuramo kandidatire, ashyigikira Moïse Katumbi.

Diongo yashinje Tshisekedi kugira “ubutegetsi bw'igitugu butagira imbabazi” no kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Franck Diongo yamaze guhabwa ubuhungiro mu Bubiligi
Franck Diongo yamaze guhabwa ubuhungiro mu Bubiligi