Bolsonaro, usanzwe ari Senateri akaba n'umuhungu w'uwahoze ari Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, yageze i Miami ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, nyuma yo kuva mu gihugu cye atubahirije icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga rwari rwamusabye gutanga pasiporo ze.

Mu ibaruwa yabanje gushyira ku rubuga rwa X, Flavio Bolsonaro yatangaje ko ari we Perezida watowe, ashinja Perezida Lula n'Urukiko rw'Ikirenga kwiba amajwi no kumwambura intsinzi.

Icyakora, nyuma yaje gusiba iyo baruwa, ayisimbuza indi avuga ko ari we muyobozi wa Brésil wemewe.

Yagize ati "Ndashaka kubwira abantu miliyoni 60 bantoye n'Abanya-Brésil bose ko ari njye muyobozi, kandi ko abagizi ba nabi bibye amatora ya Brésil bagize umutwe w'abagizi ba nabi washyizeho ubutegetsi bw'igitugu."

Bolsonaro avuga ko atahunze igihugu, ahubwo yavuye muri Brésil kugira ngo yirinde icyo yise itotezwa rishingiye kuri politiki.

Yashimiye Perezida wa Argentina, Javier Milei, wamufashije mu rugendo rwo kuva muri Brésil, ndetse na Perezida Donald Trump wamuhaye viza, we n'umuryango we, zo kwinjira muri Amerika.

Yatsinzwe arushwa amajwi miliyoni 4,5

Ibyatangajwe na Bolsonaro bije nyuma y'uko atsindiwe mu matora na Perezida Lula, wamurushije amajwi agera kuri miliyoni 4,5.

Bolsonaro avuga ko amatora yaranzwe n'uburiganya, ariko nta bimenyetso yatangaje bishimangira ibyo birego.

Kimwe mu byo ashingiraho ni icyemezo cyo kongera amasaha abiri ku gihe cyari cyagenewe gutora, nyuma y'uko abo mu ruhande rwa Lula bagaragaje impungenge ko hari abatora babangamirwa.

Icyakora, imibare yasesenguwe n'umwarimu wo muri Kaminuza ya Insper, Pedro Burgos, igaragaza ko muri ayo masaha abiri hiyongereyeho amajwi atageze ku bihumbi 35, angana na 0,03% by'amajwi yose yatanzwe.

Komisiyo y'Amatora ya Brésil yemeje intsinzi ya Lula, ndetse n'ishyaka rya Bolsonaro ryemera ibyavuye mu matora.

Urugendo rwa Bolsonaro muri Amerika rwabaye nyuma y'uko Urukiko rw'Ikirenga rumusabye gutanga pasiporo ze mu iperereza ku byaha by'iyezandonke, ibyo we ahakana.

Se, Jair Bolsonaro, na we yanze kwemera gutsindwa na Lula mu matora yo mu 2022, aza gukatirwa igifungo cy'imyaka 27 kubera umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Flavio Bolsonaro, wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Brésil, yageze muri Amerika atangaza ko ari we watsinze amatora