Zemmour uyobora ishyaka rya Reconquête, yatangaje ko azaba umukandida mu matora ya Perezida ubwo yari mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya BFMTV.

Ati “Nzaba umukandida mu matora ya Perezida.”

Uyu munyapolitiki wamenyekanye cyane kubera ibitekerezo bye ku bijyanye n’abimukira, yari umwe mu bahataniye kuyobora u Bufaransa mu 2022, ariko aza ku mwanya wa kane mu majwi y’abatoye.

Mu kwiyamamaza kwe, Zemmour yavuze ko azibanda ku gukumira abimukira, ndetse ashyigikiye gahunda yo kohereza hanze bamwe mu banyamahanga baba mu Bufaransa, harimo n’abafite ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu ariko badafite akazi.

Yavuze ko abanyamahanga bakoze ibyaha bagomba koherezwa mu bihugu byabo, ndetse ko n’abimukira badafite ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa bagomba gusubizwa iwabo.

Ati “Abanyamahanga bose bakoze ibyaha bagomba koherezwa iwabo, n’abo baba batarafungwa. Tugomba kandi kohereza abimukira badafite ibyangombwa. Tugomba no kohereza abamaze igihe kirekire badafite akazi ndetse n’ababeshwaho gusa n’imfashanyo za Leta.”

Zemmour kandi ashyigikiye igitekerezo yise “remigration”, aho avuga ko abanyamahanga bamwe bagomba gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Kwinjira kwa Zemmour mu matora ya 2027 bibaye mu gihe Marine Le Pen, akomeje kugarukwaho nk’umwe mu banyapolitiki bakomeye bahataniye uwo mwanya.

Le Pen, uyobora ishyaka rya Rassemblement National, yabaye uwa kabiri mu matora ya Perezida aheruka mu 2017 na 2022, aho yatsinzwe na Perezida Emmanuel Macron.

Raporo z’ibyegeranyo by’ibitekerezo by’abatora ziheruka kugaragaza ko Le Pen ari mu banyapolitiki bahanzwe amaso mu matora ateganyijwe, nubwo ibizava mu matora bizaterwa n’abakandida bazitabira n’amajwi azatangwa.

Mu bandi banyapolitiki bagarukwaho mu matora ya 2027 harimo Édouard Philippe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ndetse na Jean-Luc Mélenchon.

Éric Zemmour yinjiye muri politiki nyuma y’imyaka myinshi ari umunyamakuru n’umwanditsi, mbere yo gushinga ishyaka rya Reconquête mu 2021.

Eric Zemmour yinjiye mu bazahatanira kuyobora u Bufaransa mu 2027
Eric Zemmour yinjiye mu bazahatanira kuyobora u Bufaransa mu 2027