Uyu munyarwenya w’imyaka 68 yavivuze ubwo yari mu kiganiro “The Graham Norton Show” ku wa 16 Ukwakira.

Ati “Nta bintu byinshi ndimo gukora kandi nkumbuye cyane kugaragara kuri televiziyo.”

DeGeneres usigaye atuye mu Bwongereza, yongeyeho asa n’utebya avuga ko hari byinshi akumbuye kuri ako kazi, nko guseka ari kumwe n’abategura ibiganiro n’ababikurikirana.

Ati “Ntekereza ku byo nakorera hano. Mbona kubona umwanya kuri televiziyo hano byoroshye rwose.”

Yakomeje ati “Mufite ikiganiro cyo kubumba, icyo kudoda, ndetse mufite n’ikiganiro kigaragaza abantu bareba ibiganiro bya televiziyo.”

Aya yavugaga ku biganiro byo mu Bwongereza birimo “The Great Pottery Throwdown”, “The Great British Sewing Bee” na “Googlebox”.

Aya magambo agaragaza amarangamutima ye ayavuze hashize imyaka ibiri we n’umugore we, Portia de Rossi w’imyaka 53, bavuye i Los Angeles bakimukira mu Bwongereza.

Aba bombi bavuye muri Amerika nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongeye gutorerwa manda ya kabiri, bimukira mu gace ka Cotswolds kazwiho ubwiza nyaburanga.

Yagize ati “Hari byinshi nkumbuye kuri ako kazi, nko guseka ndi kumwe n’abategura ibiganiro n’ababikurikirana.”

Muri Kanama 2025, DeGeneres yavuze ko ibintu byinshi yasanze mu Bwongereza ari byiza kurushaho, uburyo inyamaswa zifatwa, abantu bafite ikinyabupfura n’ibindi ati “Nkunda kuba hano rwose.”

Kwimuka kwe kwabaye kandi nyuma y’uko ikiganiro cye cyakunzwe cyane kirangiye, nyuma kandi y’uko abantu 10 bahoze ari abakozi bacyo bamushinje guteza umwuka mubi aho cyakorerwaga, bavuga ko cyarangwaga n’ivanguramoko, n’iterabwoba n’ibindi.

Nyuma y’uko The Ellen DeGeneres Show isojwe mu 2022, DeGeneres yagiye kuba mu Bwongereza mu cyaro cya Cotswolds aho abana n’umukunzi we, Portia de Rossi.

Muri aka gace aba mu buzima butuje, akorora inkoko, ndetse rimwe na rimwe agasohokera mu tubari twaho. Nyamara, nk’uko byatangajwe n’inshuti ze, ntabwo ari mu kiruhuko cy’iteka. Yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma y'umunsi umwe Donald Trump yongeye gutorerwa kuba perezida wa Amerika.

Mu mwaka ushize byavuzwe ko uyu munyamakuru amaze gutangira ibiganiro byo guhura n’abakunzi be mu mijyi itandukanye mu Bwongereza, nk’urugendo rugufi rushobora kuba igerageza rya mbere, mbere yo gusubira ku rubyiniro runini cyangwa televiziyo.

Abantu bamuzi neza bavugaga ko akomeje kugirana ibiganiro n’abanditsi n’abatunganya porogaramu za televiziyo, bikaba bishobora gufungura inzira y’indi gahunda nshya.

Ellen DeGeneres akumbuye ubuzima yahozemo bwo kuba umunyamakuru wa televiziyo