Abazi aya makuru bemeje ko uru rugo rwasatswe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, ariko ko batemerewe kuyavugaho ibirambuye mu gihe iperereza rigikomeje.
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yemeje ko abashinzwe iperereza bari bafite icyemezo cyatanzwe n’urukiko basatse urugo rwa Depite Ilhan, ariko ibyaha akurikiranyweho ntibyatangajwe.
Depite Ilhan Omar, ufite imyaka 44, akomoka muri Somalia. Ahagarariye Minnesota mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuva mu 2018 ubwo yatorwaga bwa mbere.
Azwi nk’umwe mu bagize itsinda ry’abagore b’abadepite bazwi nka “The Squad”, bakunze kugaragaza ibitekerezo biharanira impinduka mu mibereho n’ubukungu.
Depite Ilhan yagiye agaragaza byeruye ko atemera ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump. Uyu Mukuru w’Igihugu na we yamushinje ibyaha bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’imari.






Ibitekerezo 0