Byabaye ku wa 13 Ukwakira 2023 biba ubwa kabiri mu cyumweru kimwe ubwato butwara imizigo burohamye muri ako gace hagapfa abantu, ibyatumye Bulgaria ihamagaza Ambasaderi w’u Burusiya.
Abayobozi ba Bulgaria batangaje ko ubwato bubiri butwara imizigo bwagabweho ibitero n’indege zitagira abapilote mu ijoro, bumwe muri bwo bukarohama. Bulgaria ntiyeruye ngo ishinje u Burusiya kugaba ibyo bitero, ariko Minisitiri w’Intebe, Rumen Radev, yavuze ko ingaruka zabyo “zifitiye inyungu u Burusiya”.
U Burusiya ntibwahise bugira icyo butangaza kuri ibyo bitero.
Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo, Radev yagize ati “Ibi ntibyemewe na gato. Ni ikindi gitero kigabwe hafi cyane y’amazi y’inyanja ya Bulgaria.”
Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na byo byamaganye ibyo bitero.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yanditse kuri X ati “Inyanja y’Umukara yahindutse urundi rugamba intambara y’u Burusiya muri Ukraine ikomeje gukomereramo. Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yanditse kuri X ku wa Kabiri ko icyo gitero “cyongeye kugaragaza ko u Burusiya bwirengagiza nkana ubuzima bw’abasivili”.
Yagize ati “Inyanja y’Umukara ni ingenzi mu kwihaza mu biribwa ku Isi. U Burusiya buyigabaho ibitero kugira ngo bukoreshe inzara nk’intwaro, bushyire Isi mu ngoyi.”
Abayobozi ba Bulgaria bavuze ko abantu batanu bari mu bwato barokowe, ariko abandi 11 bari bakiburiwe irengero, nyuma y’uko ubwato burohamye hafi y’inkombe z’umudugudu wa Krapets.
Ibitangazamakuru byo muri Bulgaria byatangaje ko ubwo bwato butwara imizigo bwitwa Azov Concord. Ikigo kibucunga gikorera muri Turikiya nticyahise kiboneka ngo kigire icyo kibivugaho.
Abayobozi ba Bulgaria bavuze ko ubundi bwato bwitwa Chelsea 3, bufite ibendera rya Malta, na bwo bwagabweho igitero n’indege eshatu zitagira abapilote muri iryo joro. Abantu bose bari baburimo, barimo Abanya-Ukraine barindwi n’Abanya-Azerbaijan umunani, barokowe kandi nta wakomeretse bikomeye.
Mu cyumweru gishize, abasare icyenda bo muri Syria n’umwe wo mu Misiri baburiwe irengero mu nyanja, nyuma y’uko ubwato barimo burohamye bugabweho igitero n’indege zitagira abapilote mu gice cy’Inyanja y’Umukara Bulgaria ifitemo uburenganzira bwihariye ku bikorwa by’ubukungu.
Ubundi bwato na bwo bwagabweho igitero muri iryo joro, ariko ababurimo bararokorwa.
Nyuma y’imyaka irenga ine n’igice u Burusiya butangije intambara binyuze mu gitero simusiga bwagabye kuri Ukraine mu 2022, ubwikorezi bwo mu Nyanja y’Umukara bukomeje kwisanga mu byago.
Ukraine and Russia are both among the world's largest exporters of grain.
Ukraine n’u Burusiya biri mu bihugu byohereza ibinyampeke byinshi ku masoko mpuzamahanga, iyi nyanja ikifashishwa cyane.
U Burusiya bwakomeje kugaba ibitero ku byambu bya Ukraine byo mu Nyanja y’Umukara, bituma iki gihugu kirushaho kwifashisha ibyambu byo ku Ruzi rwa Danube n’inzira z’ubwikorezi bwo mu nyanja ziri hafi y’inkombe za Bulgaria na Romania, ibihugu biri mu Muryango wa OTAN.
Ukraine yo yakajije ibitero ku bwato bw’u Burusiya bwohereza ibinyampeke mu mahanga, mu bindi bice by’Inyanja y’Umukara no mu Nyanja ya Azov, aho Uruzi rwa Don rwisukira.





Ibitekerezo 0