Apple ifite icyicaro mu Mujyi wa Cupertino muri Leta ya California, yasohoye iPhone X ikoze mu buryo budasanzwe muri Nzeri 2017 mu gikorwa cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 imaze ikora telefone zigezweho.

Ubwo yakoraga iPhone X, Apple ishinjwa kuba yarakoresheje abanyeshuri mu masaha y’ikirenga binyuze mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cya Foxconn cyo muri Taiwan gifite ishami mu Mujyi wa Zhengzhou mu Bushinwa, byari bifitanye amasezerano yo kuyikorera ibikoresho by’ibanze bya telefone.

Financial Times itangaza ko mu gihe aba banyeshuri bari mu imenyerezamwuga ry’amezi atatu muri Foxconn bakoraga amasaha arenze 11 ateganywa n’amategeko y’u Bushinwa agenga akazi.

Iki gihugu cyubahiriza itegeko ry’umurimo ku banyeshuri bari mu gihe cyo kwimenyereza umwuga ndetse rigena uko bishyurwa mu masaha asanzwe n’ay’ikirenga ariko riteganya ko atagomba kurenga 40 mu cyumweru yose hamwe.

Abanyeshuri batandatu mu bagera ku 3000 boherejwe gukora muri uru ruganda bavuze ko ayo masaha yagenwe atigeze yubahirizwa ndetse bayarengeje.

Mu itangazo Apple yashyize hanze yasobanuye ko “ibyabaye mu ruganda rw’umufatanyabikorwa Foxconn babyumvise, ikavuga ko abo banyeshuri bakoze batabihatiwe ndtse bahawe impozamarira. Ntibagombaga kwemererwa gukora amasaha y’ikirenga.”

Iri tangazo rikomeza riti “Gahunda yo kwimenyereza umwuga ku banyeshuri muri uru ruganda ntiyari isanzwe ari ndende. Ubwo twamenyaga ko abanyeshuri bemerewe gukora amasaha y’ikirenga dufata icyemezo gikwiye. Itsinda ry’inzobere riri gukora ubugenzuzi ahakorerwa imirimo ngo hafatwe ingamba zizatuma iki kibazo kitongera kubaho ukundi.”

Apple yashimangiye ko iri gukora ibishoboka byose ngo abakiliya bayo barusheho guhabwa icyubahiro kibakwiye.

Foxconn yemeye ko habayeho kurenga ku mabwiriza bakoresha abanyeshuri bimenyereza umwuga amasaha y’ikirenga.

Mu myaka itanu ishize, amashami atatu ya Foxconn akorera mu Bushinwa yavuzweho no kurenga ku mategeko y’ubuzima n’umutekano w’abakozi bakoreshejwe amasaha arenze 11 ku munsi no kubyaza umusaruro abanyeshuri.

Raporo yasohowe n’umuryango uharanira ukwishyira ukizana kw’abakozi mu Bushinwa mu 2012 yakorewe ku basaga 178,000 bakoreraga mu duce twa Guanlan, Longhua na Chengdu, yagaragaje ko abanyeshuri b’abakozi binjijwe mu kazi bafite imyaka iri hagati ya 16 na 17 mu gihe ubusanzwe abemererwa gukora mu nganda baba bafite imyaka 23.

Foxconn yafashije Apple gukora iPhone X ishinjwa gukoresha abanyeshuri bimenyerezaga umwuga amasaha y'ikirenga
Foxconn yafashije Apple gukora iPhone X ishinjwa gukoresha abanyeshuri bimenyerezaga umwuga amasaha y'ikirenga
iPhone X ni yo telefone Apple iheruka gushyira ku isoko
iPhone X ni yo telefone Apple iheruka gushyira ku isoko

[email protected]