Ibi bikubiye mu byo Zelenskyy yatangaje ku Cyumweru tariki 18 Ukwakira

Ukraine yifashishije amakuru y’ubutasi atangwa na Amerika mu gutahura misile ballistique zigenda ku muvuduko munini, u Burusiya bwakomeje kurasa ku mijyi yayo mu bitero bikurikirana.

Mu kiganiro yagiranye na gahunda ya televiziyo NBC yitwa “Meet the Press”, Zelenskyy yavuze ko guhanahana amakuru y’ubutasi byari byarahagaze, ariko nyuma bikongera gusubukurwa.

Ati “Turabashimira cyane kuri ibi. Ubu birakora.”

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yatangaje mu ntangiriro z’icyumweru ko igihugu cye kigikomeje guha Ukraine amakuru y’ubutasi, nubwo abayobozi ba Ukraine bavugaga ko hari ibitero by’u Burusiya byagabwe batabanje kuburirwa.

Perezida Zelenskyy yavuze ko Amerika yasubukuye kubaha amakuru y'ubutasi