Aya makuru yagaragaye mu nyandiko yo ku wa 15 Kamena yashyikirijwe urukiko, aho Leta ya Amerika isobanura impamvu idakwiye guhagarika ikoreshwa rya turbines zitanga umuriro ku kigo kinini kibikwamo amakuru cya xAI. Icyo kigo kiri mu rubanza rwatangijwe n’abaharanira kurengera ibidukikije, bavuga ko ibyo bikoresho byangiza ikirere.
Turbines ni ibikoresho byifashishwa mu gukaraga ingufu z’amashanyarazi. Akenshi biba biteye ahantu hitaruye.
Muri iyo nyandiko, Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yavuze ko urwo rubanza rushobora kubangamira umutekano w’igihugu, ubukungu n’ingufu, kuko rugamije guhagarika umuriro ukoreshwa mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rishyigikira ibikorwa bya gisirikare bya Amerika.
Abashinjacyaha ba Leta bifashishije ubuhamya bwa Cameron Stanley, umuyobozi ushinzwe ubwenge bw’ubukorano muri Minisiteri y’Intambara. Yavuze ko Grok isanzwe ikoreshwa muri Project Maven, gahunda y’ingabo za Amerika yifashisha AI mu gufasha gutoranya no gukurikirana ahagabwa ibitero.
Stanley yavuze ko uburyo bwa Maven Smart Systems bwafashije ingabo za Amerika kohereza intwaro zirenga 2000 ahantu 2000 hatandukanye mu masaha 96, mu gikorwa cyiswe Operation Epic Fury, ari nacyo gitero Amerika yagabye kuri Iran muri Gashyantare. Yashimye ikoranabuhanga rya Musk, avuga ko Grok Gov Model yongereye cyane imikorere n’umuvuduko w’ibikorwa bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!