Nisar ipima toni 2,39 yoherejwe mu isanzure ku gicamunsi cyo ku wa 30 Nyakanga 2025, iturutse mu kigo cy’ubumenyi bw’isanzure cya Satish Dhawan giherereye mu majyepfo y’u Buhinde.

Ikigo NASA cya Amerika cyatangaje ko Nisar ari icyogajuru gihambaye cyakozwe, kandi ko izashobora kujya ifata iminota y’impinduka ziba ahantu hose ku Isi.

Ni cyo cyogajuru cya mbere kizajya gikoresha radar z’ubwoko bubiri icya rimwe, zirimo L-band yakozwe na NASA ndetse na S-band yakozwe n’ikigo cy’u Buhinde gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, ISRO. Ibi bizayifasha gukurikirana ibibera ku Isi mu buryo budasanzwe.

Mila Mitra wabaye umushakashatsi wa NASA yasobanuye ko Nisar izajya isura ahantu buri minsi 12, itahura imbinduka ziri kuba ku Isi, haba ku butaka, mu mazi ndetse no ku rubura.

Karen St. Germain uyobora Ishami rya NASA rishinzwe Ubumenyi bw’Isi yagize ati “Ubutaka buhinduka buri kanya, hari ibihinduka gahoro, hari ibihinduka vuba cyane. Hari n’ibihinduka tutabona ako kanya, ariko bishobora kugira ingaruka zikomeye.”

Umuyobozi Mukuru wa ISRO, V. Narayanan, yavuze ko iki cyogajuru kizatanga ubuzima kuko buri uko hazajya haboneka impinduka ku Isi, hazafatwa ingamba zo kuyisubiza ku murongo. Ati "Uyu ni undi munsi ukomeye w’amateka y’igihugu cyacu."

Iki cyogajuru nikimara kugera kuri sitasiyo yo mu isanzure, kizabanza gutegurwa, gitangire gukusanya amakuru nyuma y’iminsi 90. Umushinga wo kugikora no kucyohereza watwaye miliyari 1,5 z’Amadolari.

Iki cyogajuru cyazamuriwe mu Buhinde
Iki cyogajuru cyazamuriwe mu Buhinde
NASA isobanura ko iki cyogajuru gihambaye ugereranyije n'ibindi
NASA isobanura ko iki cyogajuru gihambaye ugereranyije n'ibindi