Leta y’u Bugiriki imaze igihe kirekire ishinjwa gusubiza abimukira inyuma muri Turkey aho bavuye, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ariko ni ubwa mbere hakozwe ibarura ry’umubare w’ibikorwa bivugwa ko byateje urupfu rwabo bitewe n’ibikorwa by’abashinzwe umutekano ku nyanja.
BBC yabaruye inasesengura ibikorwa 15 byakozwe hagati ya 2020 na 2023 byateje urupfu rw’abantu 43. Amasoko y’amakuru y’ibanze yari itangazamakuru ryo muri ako gace, imiryango itari iya Leta ndetse n’abanya-Turukiya bashinzwe umutekano ku nyanja.
Iki kinyamakuru cyagize kiti “Guhamya iby’izo nkuru ni ibintu bigoye cyane kubera ko abatangabuhamya akenshi barabura, cyangwa bagatinya kuvuga. Ariko mu nkuru enye muri izo, twashoboye kwemeza amakuru tubikesha kuvugana n’abatangabuhamya.”
Umwimukira ukomoka muri Cameroun yabwiye iki kinyamakuru ko yajugunywe mu nyanja n’Abagiriki bashinzwe umutekano ku nyanja, bagenzi be babiri bararohama.
Leta y’u Bugiriki yahakanye uruhare rw’abarinzi bayo mu bikorwa bitubahiriza amategeko mpuzamahanga, mu gihe aba bimukira bakomeje gutabaza no gutabarizwa. Icyakoze yavuze ko igiye kwikorera iperereza.






Ibitekerezo 0