00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri iPhone Ultra, telefone nshya ya Apple yitezwe ku isoko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 June 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Apple ishobora kuba iri hafi kwinjira mu isoko rya telefone zizingwa, nyuma y’imyaka myinshi bivugwa ko iri gukora kuri iPhone nshya ishobora kwitwa iPhone Ultra. Iyi telefone yitezweho kuba iya mbere ya Apple ifite écran izingwa, ikazaba ihanganye n’izindi nka Samsung Galaxy Z Fold na telefone za Google zifite ikoranabuhanga nk’iryo.

Amakuru amaze iminsi avugwa agaragaza ko iPhone Ultra ishobora kugira imiterere imeze nk’igitabo. Ibyo bivuze ko umuntu yayikoresha ifunze nk’indi iPhone isanzwe, ariko yayifungura ikaba nka tablet.

Biteganyijwe ko ishobora kugira écran y’imbere ingana hafi na santimetero 19,8, n’iyo hanze ingana hafi na santimetero 13,97, nubwo hari andi makuru avuga ko ishobora kugira santimetero 19,5 imbere na santimetero 13,4.

Kimwe mu bintu byitezwe cyane ni uko Apple ishaka gukora telefoni izingwa ariko idafite umurongo ugaragara hagati ya écran, ikibazo cyakunze kugaragara kuri telefone nyinshi zizingwa.

Ku bijyanye n’igihe izasohokera, hari amakuru avuga ko Apple ishobora kuyitangaza muri Nzeri 2026, hamwe na iPhone 18 Pro na iPhone 18 Pro Max. Icyakora andi makuru yo mu nganda zikora ibice bya telefone avuga ko ishobora gusubikwa ikagera mu ntangiriro za 2027, bitewe n’ibibazo byo kuyitunganya ku rwego Apple ishaka.

Igiciro cyayo na cyo gishobora kuzaba kiri hejuru cyane. Hari amakuru avuga ko iPhone Ultra ishobora kugura hafi 1.999$, ni ukuvuga arenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Andi makuru avuga ko ibyiciro bifite ububiko bunini bishobora kugera kuri 2.900$.

Mu bindi bivugwa, iPhone Ultra ishobora kugira chip nshya ya A20, RAM ya 12GB, batiri nini ishobora kuba iri hagati ya 5.400 na 5.800mAh na camera ebyiri inyuma. Hari n’amakuru avuga ko ishobora kugarura Touch ID ku ruhande, aho gukoresha Face ID.

Apple irashaka guhangana na Samsung kuri telefoni zizingwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages