Umunsi nkuyu isaha nkiyi,ijuru ryishimye ,inyenyeri zicanira imitima y’urukundo urw’urwijiji ruta icura burindi , umucyo utama hose aho niho umwezi wavomye mu iriba ry’imitima urukundo ruzira amakemwa.”Burya inshuti yagusiga uwo muzabana kandi burya ngo ubaha buri wese kuko utazi uko bizagenda aho ni havuye”urukundo ruzima ruzira amakemwa”.
Sinjye warose atirimuka, natangiye kwivuga amazina, na we ambwira ko yitwa Jeanne. Mugihe yasekaga nari natwawe kuburyo ntabashije kumva irindi zina, ahubwo nari nahugiye ku maso ye yari ateye neza cyane. Nta kindi nakurikijeho nahise musaba nimero ya telefone.
Distance and life struggle meant nothing as I was faithfully waiting for the love of my life. Love made me the strongest woman and the happiest one.
Nyuma y’imyaka 25 ndangije kaminuza narinzi ko byarangiye, ndavuga iby’urukundo kuri jye, umutima ukunda kuri jye wari warabaye ibuye, numvaga nzarera IMENA( umwana wanjye w’ikinyendaro, mumbabarire niko umuco wita umwana umukobwa yabyariye iwabo) na Marebe mwisengeneza wanjye nyuma yuko se na nyina bitabye Imana
Narazindutse kumunsi ntibuka ariko byari muri 2001 ubwo nari umwana muto umubyeyi wange anjyanye kukigo gishya mumashuri abanza kicukiro kuko ariho twari tumaze kwimukira .naringeye mu mwaka wa gatanu .
Ntarakunda ngo nkundwe nkundwakazwe sinizeraga iby’urukundo, numvaga rutanabaho bitewe n’uburyo nabonaga abagore n’abagabo batandukana ndetse no gucana inyuma kw’abashakanye byariyongereye mu buryo bugaragara. Byatumye nibwira ko nta rukundo rukibaho ndetse numva kugira umugabo nizera bizangora nkabona ntawe uzaza atambeshya. Aho nari ntarafatwa na gakoco y’urukundo, ari yo ngiye kuvuga muri make muri iyi nkuru…
Hari ku masaha y’igicamunsi ubwo nageze ahantu mu rusisiro, nsanga akanyange kari n’utundi. Tugana hirya tugana hino, tugana hakurya tugana hakuno. Ubwo ndahagarara nditegereza, ndeba urwo rukererezabagenzi!
Buri jambo ryose nasomaga, amarira yarisukaga. Numvaga ntasobanukiwe neza ibyo amaso yanjye yarebaga. Byari agahinda n’umubabaro. Bwari bwo bwa mbere Uwicyeza ambwiye amagambo aremereye, ambwiye ko atakinkunda, ko abona tudashobora kuzabana, ari byo nari naramusabye.
Mu mwaka wa 2010 umwaka w'amateka n'ishingiro ry’urukundo mu mutima wanjye ari nabwo namenye ko urukundo rutarobanura. Mvuze ko nari ndi mu rukundo sinaba mbeshye.
Amaganya yanjye ntawe uyazi, amarira yanjye ni menshi, ahora atemba ijoro n’umunsi ntawe mfite wo gutura aka gahinda. Umunsi wo ku Cyumweru iteka sinjya nyumenyera, uhora udasanzwe kuri njyewe. Amasaha yawo yose ahora ambera ay’amaganya n’agahinda.
Hashize imyaka itanu n’igice nkundana n’umusore witwa Rukundo twifuza kuzarushingana. Ni umusore mwiza pe! Ndamukunda kandi nawe arankunda. Niwe muntu tuvugana nkumva ndishimye, nkumva nisanzuye mubwira ibyo nshaka byose.
Nuko umucamanza ati « Nyuma y’ubushishozi bw’urukiko(…) Roger ahanishijwe umwaka w’igifungo », mpindukiye inyuma mbona Millah, madamu wanjye hamwe n’abavandimwe, ararira cyane. Nubika umutwe nti nta kundi reka njye gukora uburoko.
J’avais vingt ans lorsque j’ai rencontré mon premier amour. Il s’appelait Patrick. Nous nous sommes croisés lors d’une fête chez des amis communs.
Hari mu mwaka wa 2008 mu kwezi kwa Gicurasi, ubwo nahuraga bwa mbere n’umukunzi wanjye, duhuriye mu munsi mukuru w’isabukuru y’amavuko y’umukobwa biganaga.
Tariki 5, Gicurasi, 2012 mfata bisi Nyabugogo aho nagombaga kunyura iy’ubutaka kuva Tanzania–Malawi–Mozambique kugera Johannesburg.
Nari umusore wakoraga mu ruganda rutunganya ikawa, akazi kansabaga kuzinduka cyane, nagendaga kuri moto ngakora ibirometero byinshi buri munsi. Umunsi umwe rero nari nazindutse ukumobwa arantega ngo tujyane, ntago nibajije byinshi nahise mutwara, ansaba kumugeza ku modoka ijya i Kigali kuko yari agiye ku ishuri i Bugande
Uwo nkesha guhirwa n’urukundo, MUHIRE Placide twahuye mu mpera z’umwaka wa 2005, duhurira ku kigo yigagaho; ubwo twese twari tugiye kuhakorera ibizamini bya Leta dusoza amashuri yisumbuye.
Yakomeje ambwira ati : {Muvandimwe,dore ugize amahirwe ubonye akazi nyuma y’imyaka myinshi uri mu bushomeri , uzabe umukozi ushimwa kandi wubaha bose kandi wibuke ko usize inshuti yawe i Kigali}
Buri gitondo yarazindukaga agahindura amashuka, akanyoza mu nguma n’utuzi dushyushye yarangiza akanyiyegamiza akampa igikoma mbere y’uko abaganga batangira gusura abarwayi mu bitaro.
Byambereye nk’inzozi menya ko urukundo atari ubutunzi ahubwo ko uwo rushatse rumusanga. Nibwo nari nkirangiza secondaire muri 2007 mpita mbona akazi muri Moteri Danana kwa bosi (ubu ni Muramu wanjye)