Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko, aho rwumvise ibiganiro byatanzwe bikibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri Kwibukwa ku nshuro ya 30.

Itsinda ry’urubyiruko rya ‘Sauti Arts Rwanda’ ryakinnye umukino ryise ‘Generation to Generation 30’, ugaragaza amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Gacuriro 2020 Musemayire Jacqueline, yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa. Umuyobozi w'Isibo y'Icyerekezo, Nishimwe Luce Gloria, yashimiye ubwitabire bw'abaturage. Uyu muyobozi yanashimiye abagize uruhare mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Komiseri w’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Laurent Ndagijimana, yatangiye avuga ku buhamya bw'ibyamuyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yiciwe umuryango we. Yakomeje avuga ku mateka yaranze u Rwanda, uburyo abanyapolitike bakoze bakanategura Jenoside kuva mu 1959 kugeza muri Mata 1994 ubwo yashyirwaga mu bikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, na we yashimye urubyiruko rwakinnye uyu mukino, anagaragaza uruhare itangazamakuru ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biciye mu ndirimbo n'ibiganiro byashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi.

Umwanditsi w’igitabo ‘Ma mère m’a tué’, Nsengimana Albert, ni we watanze ubuhamya. Yasobanuye ko yavutse mu muryango w’abana icyenda ariko muri Jenoside akarokoka wenyine, kuko abandi bishwe n’abo mu muryango we barimo ba nyirarume, babyara be n’abaturanyi.

Nsengimana yasobanuye ko yavutse kuri se wari Umututsi na nyina wari Umuhutukazi, ndetse anagaruka ku buryo nyina yagerageje kumushyira Interahamwe kugira ngo zimwice, ariko Imana igakinga akaboko kuko yashoboye gucika.

Ubugome uyu mwanditsi yagiriwe n’abarimo umubyeyi we ni bwo bwatumye yandika iki gitabo gisobanura kiti “Mama yaranyishe”.

Nsengimana yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko yahuye n’ihungabana rikomeye yatewe n’umuryango we ku buryo yashatse kwiyahura mu gihe yabaga ari ku ishuri, kuko atari acyumva impamvu yo kubaho ndetse no kwiga.

Yavuze ko hari ibintu byamubayeho atazigera yibagirwa, birimo igihe yahuraga n’umugabo wambaye ishati ya se, yagerageza kumukurikira agasanga atari se, ahubwo ari umwe mu baturanyi babasahuye.

Ikindi ni uburyo yagowe n’ubuzima bwari bumukomereye, kuva nyuma ya Jenoside mu 1995 kugera mu mwaka 2005.

Yavuze ko hari ibintu by'ingenzi atakwibagirwa gushima, cyane cyane by'umwihariko Nyakwubahwa Perezida wa Republika w'u Rwanda Paul Kagame uburyo yabujije kwihorera. Anongeraho ko anashimira abarokotse Jenoside kubera imbaraga bagize zo kubabarira ababiciye imiryango bakemera kongera kubana nabo mu mahoro.

Nyuma yo kunyura muri ibi bihe bigoye, Nsengimana yasobanuye ko yongeye kugira icyizere cy’ubuzima, atangira urugendo rwo kwiteza imbere, yubaka urugo ndetse ubu afite umugore n’abana babiri.

Abatuye muri Vision City bamaze imyaka itatu bahurira mu mugoroba wo Kwibuka ugamije gukomeza no gufasha abarokotse, kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugaragaraza uruhare mu kwiyubaka no guharanira iterambere ry’igihugu cyacu.

Abatuye muri iri Sibo kandi bagira gahunda yo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babagenera ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo inzego z'ibanze, kuva ku rwego rw'akagari, umurenge ndetse n'akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, abahagarariye amadini, Umuyobozi wa UDL Murwanashyaka Damien n'abakozi bose b’iki kigo, urubyiruko n’abandi batandukanye.

Nishimwe Luce Gloria yashimangiye ko Isibo ayobora ituyemo abanyamahanga benshi kandi itangiye guturwa vuba, ashimangira ko ibikorwa byo kwibuka bituma abahatuye, cyane cyane urubyiruko, bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikabasha kwirinda ikintu cyose cyatuma yazongera kubaho.

Iki gikorwa kandi kikaba cyari cyitabiriwe ku rwego rushyimishije.

Komiseri w’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Laurent Ndagijimana, yatangiye avuga ku buhamya bw'ibyamuyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yiciwe umuryango we
Komiseri w’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Laurent Ndagijimana, yatangiye avuga ku buhamya bw'ibyamuyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yiciwe umuryango we
Abatuye muri Vision City+Estate 2020 bahurira mu mugoroba wo kwibuka kuva mu 2022
Abatuye muri Vision City+Estate 2020 bahurira mu mugoroba wo kwibuka kuva mu 2022
Umwanditsi w’igitabo ‘Ma mère m’a tué’, Nsengimana Albert, ni we watanze ubuhamya. Yasobanuye ko yavutse mu muryango w’abana icyenda ariko muri Jenoside akarokoka wenyine
Umwanditsi w’igitabo ‘Ma mère m’a tué’, Nsengimana Albert, ni we watanze ubuhamya. Yasobanuye ko yavutse mu muryango w’abana icyenda ariko muri Jenoside akarokoka wenyine
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere Ka Gasabo Mudaheranwa Regis, niwe wari Umushyitsi Mukuru
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere Ka Gasabo Mudaheranwa Regis, niwe wari Umushyitsi Mukuru
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Gasabo
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Gasabo
Komiseri w’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Laurent Ndagijimana, yatangiye avuga ku buhamya bw'ibyamuyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yiciwe umuryango we
Komiseri w’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Laurent Ndagijimana, yatangiye avuga ku buhamya bw'ibyamuyeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yiciwe umuryango we
Umuyobozi w’Isibo y’Icyerekezo izwi nka Vision City, Nishimwe Luce Gloria
Umuyobozi w’Isibo y’Icyerekezo izwi nka Vision City, Nishimwe Luce Gloria
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Charles Havuguziga
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Charles Havuguziga
Urubyiruko rwo muri Sauti Arts Rwanda rwakinnye umukino Generation to Generation 30
Urubyiruko rwo muri Sauti Arts Rwanda rwakinnye umukino Generation to Generation 30
Hakinwe umukino ugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hakinwe umukino ugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha , wayoboye iki gikorwa
Umuyobozi wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha , wayoboye iki gikorwa
Basobanuriwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside no kwiyubaka k'u Rwanda
Basobanuriwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside no kwiyubaka k'u Rwanda
Umuyobozi w'umudugudu wa Gacuriro 2020, Musemayire Jacqueline
Umuyobozi w'umudugudu wa Gacuriro 2020, Musemayire Jacqueline