Ni poromosiyo yatangiye tariki ya 15 Werurwe, izarangira tariki 30 Mata 2026.

Muri iyi poromosiyo, umuguzi agura ifatabuguzi asanganywe agahabwa iryisumbuyeho. Uguze ‘bouquet’ ya Super ku bakoresha antene y’igisahani ahabwa iminsi itanu y’inyongera iyo aguze ifatabuguzi ry’ukwezi, naho uguze iry’icyumweru agahabwa iminsi ibiri y’inyongera akareba iminsi icyenda.

Ku bakoresha antene y’udushami, uguze ‘bouquet’ ya Unique ahabwa iminsi itanu y’inyongera ku ifatabuguzi ry’ukwezi, uguze iry’icyumweru akongererwaho iminsi ibiri, akareba iminsi icyenda.

StarTimes yatangaje ko iyi poromosiyo itareba abakiliya bagura ifatabuguzi bajya hasi y’iryo basanzwe bareba.

Mu rwego rwo kongera ibyishimo by’iminsi mikuru kandi, StarTimes yateguye filime nziza mu ndimi zitandukanye (Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili), zirimo n’izasobanuwe mu Kinyarwanda n’abasobanuzi bakunzwe cyane nka Junior Giti, Savimbi, Sankara na Gaheza bakunze kwita Simba.

Izi filime zitambuka kuri Ganza TV iboneka kuri shene ya 460 ku bakoresha antene y’igisahani na shene ya 103 ku bakoresha antene y’udushami.

Ku bakunzi b’imikino, StarTimes yabateganyirije ibyishimo bidasanzwe aho bazareba imikino ya Rwanda Premier League (RPL) kuri Magic Sports TV, shene ya 251 ku bakoresha antene y’igisahani na sheni ya 265 ku bakoresha antene y’udushami.

Nyuma yo kuryoherwa n’imikino ya FIFA Series 2026 kuri RTV, abakunzi b’umupira w’amaguru bagiye kongera kureba Shampiyona ya La Liga yo muri Espagne, Bundesliga yo mu Budage, Saudi Arabia League Pro n’indi mikino myinshi mpuzamahanga.