{Bamwe mu rubyiruko bashimishwa no koherezanya ubutumwa buvuga ku by’ibitsina, abandi bakoherezanya amafoto bambaye ubusa n’ibindi. Ibi byose ariko iyo babuze ubagira inama bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye, ari nako bibakurura mu mibonano mpuzabitsina.}

Umubyeyi ashobora kumva yifuza kubiganiraho n’umwana we, ariko akibaza ati ‘ndahera he?’ Mbere yo gusubiza icyo kibazo, banza usuzume ibikubiye mu kohererezanya ubwo butumwa buvuga iby’ibitsina hamwe n’impamvu bikwiriye kuguhangayikisha:

• Hari urubyiruko rwohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina mu buryo bweruye mu kwiganirira gusa n’abo bakunda.

• Hari nubwo umukobwa yoherereza umuhungu ifoto ye yambaye mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, bitewe n’uko umuhungu ahora ayimusaba.

• Hari igihe umuhungu yoherereza abandi ifoto y’umukobwa bafitanye ubucuti wambaye mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, agira ngo bihere ijisho cyangwa agamije kumwihimuraho mu gihe bamaze gushwana.

Ubutumwa buvuga iby’ibitsina bushobora kugira uruhare runini mu kubyutsa irari ryo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa kwikinisha, ibi bikaba byatuma umwana ashaka gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe.

Ujye uzirikana ko ufite uburenganzira bwo kugenzura ibibera kuri telefoni y’umwana wawe bitewe n’uko uri umubyeyi we.

Mufashe kubitekerezaho

Umubyeyi afite inshingano zo kuganiriza umwana ku buzima bw'imyororokere
Umubyeyi afite inshingano zo kuganiriza umwana ku buzima bw'imyororokere

Ushobora nko kuvuga uti ‘Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina bivugwa kwinshi. Wowe ubyumva ute? Ubona ari nk’ayahe mafoto adakwiriye?” Ushobora gukomeza ugira uti “Mu bihugu bimwe na bimwe kohererezanya ifoto y’umwana wambaye ubusa ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Ese wowe wumva ibyo byagombye kuba icyaha? Kuki bidashoboka ko umuntu yohererezanya n’abandi ubutumwa nk’ubwo ngo akomeze kuba indakemwa?

Jya umutega amatwi witonze wumve uko abona ibintu, kandi umufashe gutekereza ku ngaruka bishobora kumugiraho.

Jya umuganiriza uhereye ku cyifuzo cye cyo gukora ibyiza. Ushobora kumubaza ibibazo nk’ibi bigira biti “Kuvugwa neza ubiha agaciro kangana iki? Imico wifuza kumenyekanaho ni iyihe? Wakumva umeze ute uramutse utesheje umuntu agaciro, woherereza abandi ifoto ye yambaye ubusa? None se uramutse wihagazeho ugakora ibikwiriye wakumva umeze ute? Jya ufasha umwana wawe kugira umutimanama utamucira urubanza.

Gukora imibonano mpuzabitsina ku rubyiruko bishobora gutera ingaruka zikomeye zirimo gutwara inda zitateguwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, imitezi n'izindi.

{Twifashishije akanyamakuru ka Réveillez-vous }