{Abahanga mu by’imibanire bemeza ko indabo ari impano isobanura urukundo, kwitabwaho, gutekerezwaho n’ibindi. Mu by’ukuri si impano ihenze ariko uyihawe yiyumva nk’umuntu utandukanye, yuzura umunezero, yumva akunzwe. }
Impano y’indabo itangwa kubera impamvu zitandukanye nko kwifurizanya isabukuru nziza, gushimira, kubwira umuntu runaka ko umutekereza, kumusaba imbabazi, kumubwira ko umukunda, kumwifuriza gukira mu gihe arwaye, n’ibindi.
Nubwo indabo zizanira umunezero nyiri’ukuzihabwa, ni byiza kumenya ubusobanuro bw’izo utanga kugira ngo hato utabeshya umuntu ko umwifuza nk’umufasha wawe mu gihe wari ugamije kumwifuriza gukira! Cyangwa ngo umusabe imbabazi mu cyimbo cyo kumubwirako wamukunze ukimubona!
Dore bimwe mu bisobanuro by’indabo zikunze gutangwa
Umutuku: Iri niryo bara rifite ubusobanuro buzwi na benshi, risobanura urukundo nyarwo. Umuntu ukwiriye guhabwa izi ndabyo ni umuntu ukunda ushaka kubimwibwira ku nshuro ya mbere (first date), ushobora no kuziha umugore wawe mwabyaranye umwana ubakunda bihebuje.
Umuhondo: Usobanura ubucuti, umunezero, no kugarura ibinezaneza (get well). Umuntu ukwiye guhabwa ururabo rw’umuhondo ni uwo mwakundanye mukaza gutandukana ariko ushaka ko musubirana mu rukundo. Ushobora kandi kuruha inshuti yawe ivuye mu rugendo rwa kure cyangwa se uwakunejeje ukabura uko umushimira ngo abone ibyishimo byawe byuzuye.
Move: Isobanura kwishimira umuntu, icyubahiro, urukundo rw’ako kanya (love at first sight). Uru rurabo waruha Umuyobozi wubashye, waruha umukoresha wawe mu kazi ubaye umwishyikiraho.
Iroza: Risobanura urukundo, gushimira no kwishimira umuntu (Apprecier). Muri rusange iri bara rihuzwa no kuberwa, urukundo rurimo uburyohe n’ubuhanzi. Iroza ryijimye niryo risobanura gushimira no kwishimira umuntu naho iroza ryerurutse rigasobanura urukundo (love and admiration).
Umweru: Ukwera (purity), ubuzirafuti (innocence). Hambere indabo zera ni zo zasobanuraga urukundo nyarwo ariko byaje guhinduka ibi bisobanuro bihabwa izitukura. Uru rurabo ruzanira abageni umunezero kandi aho rwakoreshejwe mu bukwe ruba rusobanura ubumwe, ukuri, n’ubuziranenge bw’urukundo rushya rw’abashyingiwe.

Indabo zera kandi zikoreshwa mu kubaha no kwibuka uwo wakundaga watabarutse. Ushobora kuziha umufasha wawe ku munsi w’ubukwe bwanyu cyangwa se uwo wabonyeho ubuziranenge ukamwifuzaho ko yazakubera umufasha.
Orange: Ni uruhurirane rw’umuhondo n’umutuku. Indabo za orange ni nk’ikiraro gihuza ubucuti twabonye ku ibara ry’umuhondo ndetse n’urukundo ku ibara ry’umutuku. Ni indabo waha inshuti yawe uyibwirako wishimiye ibyo yagezeho.
Waziha kandi abarangije icyiciro runaka cy’amashuri, abazamuwe mu ntera ku kazi, ababyeyi bibarutse, cyangwa se umufasha wawe umwibutsako ari inshuti ikurutira izindi.

Inkomoko y'inkuru: rd.com




Ibitekerezo 0