{Ntibagiranumwe Francois w’imyaka 30, ubu azi gusoma no kwandika abikeshaje gahunda y’uburezi kuri bose ku yagannye ishuri akuze kubera gutinya ipfunwe ry’uko bazamusomera amasezerano mu birori by’ubukwe bwe.}
Uyu mugabo arubatse, ariko ahamya ko yashatse ari uko amaze kwiga gusoma no kwandika muri gahunda y’uburezi kuri bose. Byatumye yigana umuhate kuko yabonaga bizamutera ikimwaro gusomerwa n’undi mu bukwe bwe.
Yagize ati “Mu murenge no mu rusengero ntawansomeye narisomeye neza, numva nshimye Imana cyane. Njye byaranejeje kumenya gusoma no kwandika kuko byatumye ntera intambwe mu buzima mu byiciro byose kugeza aho menya kwiyakira inguzanyo no gutwara imodoka.”

Akomeza agira ati “Natangiye kwiga gusoma no kwandika ndi umuntu mukuru. Naje mu mujyi wa Kigali nkora akazi ko mu rugo. Byari binkomereye kuko navuye i Rusizi aho mvuka nje gushaka kwiteza imbere. Narahageze bigenda bingora kuko nabanje no gukorera ibihumbi 4 ku kwezi. Ibi byatumye niga gusoma menya ibihekane, inyajwi. Ibyo banyigishije nagendaga mbisubiramo mbiririmba kugira ngo ntabyibagirwa.”
Avuga ko yamenye gusoma maze akorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aho kuri ubu afite ivatiri itwara abagenzi (Taxi voiture), akesha kuba yaratinyutse kugana ishuri akuze.
Mu gihe cy’umwaka umwe ari kwiga gusoma no kwandika, avuga ko yahoranaga umurava wo kubimenya, akagira ibanga ryo gukomeza gusoma no gusubira mu byo yize, agasoma cyane Bibiliya.
"Bagenzi banjye baba barize bakuze muri gahunda y’uburezi kuri bose, baramutse batagiye basubira mu byo bize babyibagirwa. Ndabagira inama yo kujya bashaka ibyo basoma kuko nanjye narigoraga nkagura ikinyamakuru nkanasoma Bibiliya kugira ngo ntabyibagirwa, kandi n'ubu niko bimeze.”
Si ibi gusa yagezeho, avuga ko ajya muri banki akabasha kwaka inguzanyo kuko yiyuzuriza impapuro zisabwa akabyisomera, kandi ngo n’iyo hari aho bamwatse fagitire ntawamushuka kuko abanza kubisoma akabyuzuza bagasinya.

Ibitekerezo 0