{Nyuma y’inkuru yaciye ku rubuga rwa IGIHE igaragaza ikibazo Bikorimana Willy, umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rusizi, ufite ubumuga bw’uruhu kuko yavutse ari nyamweru, agiye kubona ubufasha bwo kwiga gutwara imodoka abuhawe n’umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda uba muri Diaspora.}

Uyu musore w’Umunyarwanda uba muri Amerika wiyemeje gufasha Bikorimana kugera ku cyifuzo cye, yitwa Jean Claude Tuyishimire, akaba ari umwe mu bagize icyitwa Afican Connection/DJ akaba anayibereye Visi Perezida.

Uretse ibyo akora Tuyishimire ari muri Amerika ku mpamvu z’amasomo aho ari kwiga amasomo y’ubuganga mu cyitwa Pre-medical.

Tuyishimire yagize ati “Navuganye na Bikorimana ambwira byose ku buzima bwe. Yambwiye ko yifuza kuba umushoferi w’imodoka. Nka Visi Perezida/DJ wa African Connection tugiye gukora ibishoboka byosetumufashe.”

Yakomeje agira ati “Tugiye kumwishyurira kwiga muri auto ecole no kumufasha mu kumwishyurira byose azakenera mu gushaka icyangombwa cyo gutwara (Permis de conduire/ driving license).”

Tuyishimire avuga ko ashimira cyane igihe.com yatumye abasha kubona inkuru y’uriya musore bityo akaboneraho nawe akumva ko hari icyo yabasha kumufasha ngo amukize kubaho asabiriza.

Willy Bikorimana, mu byishimo byinshi, yabwiye igihe ko noneho nawe agiye gukira, kuko ngo ubu noneho agiye kugira icyo amenya gukora kkikamutunga.

Ati "Ubu noneho nanjye nzahita nkira kuko nzabona icyo gukora. uriya mugiraneza yarampamagaye arambwira ngo nabasha kwiga ndamuhakanira kubera igihe maze ntiga, maze ambaza icyo nifuza gukora musaba ko yamfasha nkiga gutwara imodoka."

Bikorimana akomeza agira ati "Yansabye ko nabaza ayo bariha muri auto ecole akazandihira kwiga gutwara na perimi. Narabajije bambwira ko kwiga gutwara n'amategeko y'umuhanda, ari ibihumbi 132, ubu niyongera kumpamagara yambwiye ko ampamagara uyu munsi saa mbiri z'ijoro, ndayamubwira."

Bikorimana ashimira abantu bose bagiye bamufasha kuko ngo ubundi bigoye kwakirwa neza mu bantu bandi bakunda kumunena kubera ubumuga bwe. Ati "Ndashimira cyane abamfasha bose, nka Jean Paul uncumbikira hano kuri sitidiyo, Yassin wancumbikiye akanandihira ishuri nkiri muto, n'uyu ugiye kumfasha nkamenya gutwara imodoka nkaba umushoferi nk'uko nabyifuzaga."

Jean Claude Tuyishimire umwe mu Banyarwanda biyemeje gufasha nyamweru witwa Bikorimana kubasha kwiga gutwara imodoka
Jean Claude Tuyishimire umwe mu Banyarwanda biyemeje gufasha nyamweru witwa Bikorimana kubasha kwiga gutwara imodoka

Asobanura ku bikorwa by’ihuriro bakoreramo rya African Connection, Tuyishimire avuga ko ari ihuriro ry’Abanyarwanda rikorera muri USA, aho bakunda gutegura ibitaramo bitandukanye byo guhuza abanyafurika bose baba muri USA, ariko ngo ugasanga havanze mo n’abandi batari Abanyafurika, aho bibanda ku muco wa kinyafurika kuko uba ufitiwe inyota cyane hariya.

Iyi African Connection ikaba ari nayo yateguye igitaramo cyitiriwe "Ndi uw’i Kigali" cyabereye muri Portland Maine. Ikindi baheruka gutegura cyo ngo cyari cyiswe "Black and White Party".

Mu gufasha Bikorimana kubasha kwiga gutwara imodoka, ngo amafaranga yo kwishyura ishuri ry’imodoka Tuyishimire azajya ayohereza kuri Western Union, aho ngo azanashaka umuntu umukurikiranira niba koko Bikorimana yiga neza.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho bari muri Amerika, ubu ibitaramo barabihagaritse kugeza icyunamo kirangiye, ubu bakaba biteguye kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe tariki 12 Mata 2014, aho avuga ko biteguye neza kandi bazitanga uko bashoboye kwibuka bikarushaho guhabwa agaciro muri Amerika.

Bikorimana wahoze yifuza gutwara imodoka akaba umushoferi ubasha kwitunga, inzozi ze zirashyize zibaye impamo
Bikorimana wahoze yifuza gutwara imodoka akaba umushoferi ubasha kwitunga, inzozi ze zirashyize zibaye impamo