00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntushobora kubaho uticuza, menya impamvu

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 16 June 2026 saa 12:55
Yasuwe :

Nureka ako kazi uzabyicuza, nukomeza kugakora na bwo uzabyicuza. Nushaka umugore cyangwa umugabo hari igihe uzabyicuza. Nutamushaka na bwo uzabyicuza.

Mu gitabo cye yise “Either/Or”, Umufilozofe wo muri Denmark, Søren Kierkegaard, yavuze ko kwicuza ari kimwe mu bigize imiterere ya muntu kandi ntaho twabihungira.

Muri iki gitabo, Kierkegaard yibanda ku kibazo cy’ingenzi buri muntu wese akwiye kwibaza kigira kiti, “ni iki gishobora kubwira umuntu ko yabayeho ubuzima bufite intego?” Numara gusaza, ni iki kizakubwira ko utapfushije ubusa ubuto bwawe?

Either/Or ivuga ko habaho ubwoko bubiri bw’ubuzima umuntu ashobora guhitamo. Ubwoko bwa mbere ni Aesthetic Life cyangwa se ubuzima bw’iraha. Umuntu uba muri ubu buzima aha agaciro gakomeye kwishimisha. Aharanira kugera ku ntego ze atitaye ku byo sosiyete imwitezeho. Ibyo bituma yihunza gufata inshingano no kujya mu mubano w’igihe kirekire.

Kuri uwo muntu, ubuzima ni nko gutembera mu busitani burimo ibyiza byinshi bitandukanye, kandi ntabwo yatuza atageze mu bice byose by’ubwo busitani. Ni wa muntu usanga ahora asohokera ahantu hatandukanye, agasura ibihugu byinshi kandi akiga amashuri menshi.

Ubwoko bwa kabiri ni Ethical life cyangwa se ubuzima bujyanye n’amahame. Umuntu uba muri ubu buzima aha agaciro gufata inshingano no kugendera ku mahame ya sositeye abamo. Ashinga urugo, akabyara abana, kandi agakora ibintu sosiyete ye ibona ko bikwiye n’ubwo byaba bigoye.

Kierkegaard akugira inama yo kutagendera mu kigare ahubwo ugahitamo ubuzima uzabamo ubyitondoye. Akwibutsa ko ubuzima bwose wahitamo utazigera wumva buhagije, ahubwo uzahora wibaza uko byari kugenda iyo uza guhitamo ubundi buzima. Kwicuza ntaho wabihungira.

Ubwo rero ntukibaze uti, “ni ayahe mahitamo nakora sinzicuze”, ahubwo ujye wibaza uti, “ni ayahe mahitamo nakora nkazayicuza gake” kuko buri mahitamo yose uzakora azagusaba kugira icyo wigomwa, kandi ibyo bizatuma wicuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages