{Mukabaryinyoza Cansilda na Umulinga Mariya bashiki ba nyakwigendera Sentore Athanase bakaba ba Nyirasenge ba Masamba Intore bitabye Imana inkurikirane mu buryo butunguranye.}

Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko kuwa 23 Nzeri, uwitwa Mukabaryinyoza Cansilda wavutse mu 1936 ari bwo yitabye Imana azize uburwayi. Mu buryo butunguranye, murumuna we Umulinga Mariya wavutse 1942, kuri uyu wa 25 Nzeri nawe yashizemo umwuka bakeka ko yazize umutima.

ba Nyakwigendera Cansilda na Mariya hambere. Banavutse bakurikirana.
ba Nyakwigendera Cansilda na Mariya hambere. Banavutse bakurikirana.

Umwe mu bo mu muryango wa banyakwigendera, yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko Umulinga Mariya yagize ikibazo cy’umutima ubwo bari ku kiriyo cya mukuru we, mu gihe bari bari gutegura imihango yo gushyingura mukuru we.

Nubwo gahunda ntakuka y’ishyingurwa itaratangazwa, aba babyeyi babiri bashobora kuzashyingurwa ku munsi umwe.

Mukabaryinyoza Cansilde na Umulinga Mariyani bashiki ba Sentore Athanase bakaba ba Nyirasenge b’umuhanzi Masamba Intore.

Sentore Athanase we yitabye Imana mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2012 i saa moya n’iminota 20 ku isaha y’i Kigali, aguye i Mumbai mu gihugu cy’u Buhinde. Azwi mu buhanzi aho yatoje amatorero menshi akanaba umuhanga mu gukirigita inanga.

Aba babyeyi bitabye Imana mu gihe Masamba yari mu Burayi aho yagiye avuye muri Rwanda Day i Atlnta.

Akimara kumenya urupfu rwa Nyirasenge Cansilde Masamba yari yagize icyo atangaza abinyujije ku rubuga rwa Facebook. Yagize ati “Igendere mubyeyi mwiza, wari imfura, inshuti ya Data Sentore. Tante Cansilida isangire bene Kayitsinga ijabiro kwa Jambo. Imana iguhe iruhuko ridashira.”

Cansilde niwe wabanje kwitaba Imana, ubwo bari ku kiriyo cye nibwo murumuna we yarembye akajyanwa kwa muganga afite ikibazo cy'umutima birangira nawe yitabye Imana.
Cansilde niwe wabanje kwitaba Imana, ubwo bari ku kiriyo cye nibwo murumuna we yarembye akajyanwa kwa muganga afite ikibazo cy'umutima birangira nawe yitabye Imana.