{Mukabaryinyoza Cansilda na Umulinga Mariya bashiki ba nyakwigendera Sentore Athanase bakaba ba Nyirasenge ba Masamba Intore bitabye Imana inkurikirane mu buryo butunguranye.}
Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko kuwa 23 Nzeri, uwitwa Mukabaryinyoza Cansilda wavutse mu 1936 ari bwo yitabye Imana azize uburwayi. Mu buryo butunguranye, murumuna we Umulinga Mariya wavutse 1942, kuri uyu wa 25 Nzeri nawe yashizemo umwuka bakeka ko yazize umutima.

Umwe mu bo mu muryango wa banyakwigendera, yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko Umulinga Mariya yagize ikibazo cy’umutima ubwo bari ku kiriyo cya mukuru we, mu gihe bari bari gutegura imihango yo gushyingura mukuru we.
Nubwo gahunda ntakuka y’ishyingurwa itaratangazwa, aba babyeyi babiri bashobora kuzashyingurwa ku munsi umwe.
Mukabaryinyoza Cansilde na Umulinga Mariyani bashiki ba Sentore Athanase bakaba ba Nyirasenge b’umuhanzi Masamba Intore.

Aba babyeyi bitabye Imana mu gihe Masamba yari mu Burayi aho yagiye avuye muri Rwanda Day i Atlnta.
Akimara kumenya urupfu rwa Nyirasenge Cansilde Masamba yari yagize icyo atangaza abinyujije ku rubuga rwa Facebook. Yagize ati “Igendere mubyeyi mwiza, wari imfura, inshuti ya Data Sentore. Tante Cansilida isangire bene Kayitsinga ijabiro kwa Jambo. Imana iguhe iruhuko ridashira.”


Ibitekerezo 0