{Kimwe n’amaronji, mandirine, pamplemousse n’ibindi, indimu ikungahaye kuri vitamine C ikaba ifite akamaro kanini karimo kurinda uturemangingo (cellules) tw’umubiri w’umuntu.}

Usibye vitamine C, indimu ikungahaye kandi mu ntungamubiri za potassium, acide folique, calcium, thiamine, niacine, vitamine B6, phosphore, magnésium, cuivre, riboflavine, acide pantothénique n’izindi.

Hamwe no kuba ifite intungamubiri zitandukanye, indimu ishobora kwifashishwa mu buzima busanzwe ku tuntu akenshi abantu tudafitiye amakuru. Hari imimaro itanu yashyizwe ahagaragara indimu ishobora kugufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi.

1. Indimu ibuza ibiribwa bihase kugira ibara ryirabura

Iyo wahase imbuto zitandukanye nka Pomme, avoka, cyangwa se ibiribwa bisanzwe nk’ibirayi, amashu n’ibitoki, nyuma y’iminota mike bigenda bifata ibara ry’umukara. Ibi biterwa n’uko umwuka uba wakoze akazi kawo ukabyara ingesi iyo uhuye n’ibigize izo mbuto n’ibiribwa kimwe k’uko iyo uhuriye n’amazi ku cyuma bigenda.

Ubutaha nubihata uzabitonyangirizeho umutobe w’indimu ntibizasa umukara.

2. Indimu itera akanyamuneza

Ubushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu ntungamubiri zigize ibishishwa by’indimu, zibasha gukorana n’amarangamutima y’umuntu bityo bikamutera akanyamuneza. Uburyo bwiza bwo kugiramo akanyamuneza gaturutse ku ndimu ni ukuyinywa mu cyayi wayishyiranyemo n’ibishishwa byayo.

3. Indimu isibanganya inkovu

Ahanini ni inkovu ziterwa n’uduheri. Indimu ibasha kwica udukoko (bacteries) dutera ibiheri ari natwo dutura ku ruhu tukazana inkovu. Ushobora kwihanaguza umutobe w’indimu aho ufite inkovu cyangwa se ukawumena mu mazi uri bukarabe ahari ikibazo.

4. Indimu ihashya umwuka mubi w’ibirenge

Nk’uko twabivuze haruguru, indimu ibasha kwica udukoko dutera ibibazo bitandukanye ku mubiri w’umuntu. Niba ufite ikibazo cyo guhumura nabi mu birenge, jya ufata santilitiro 6 z’amazi ushyiremo umutobe w’indimu imwe nini uyakarabe ku birenge kandi ubikore buri munsi ku minsi ibarirwa ku byumweru bibiri (nibishira utarakira, uzakomeze) uzaca ukubiri n’ikibazo cyari cyarakuzengereje.

Kuri iki kibazo, inzobere mu by’ubuzima zinatanga inama yo gushyira inkweto mu isashi ubundi ukazibika muri Firigo kuko iyo zinuka bucya zarekeye aho kandi bigafasha ibirenge bizisubiyemo koroherwa.

5. Indimu isubiza ubushyashya salade yawe

Reti (laitue), amashu, cyangwa se ibindi biribwa bifite amababi (cyane cyane ibyifashishywa mu gukora salade), iyo byabitswe igihe muri firigo bitakaza amazi, bigasa n’ibyumagaye, byashaje cyangwa se byanambye.

Aha rero indimu ishobora kugufasha kubigarurira ububisi. Shyira amazi akonje mu gikoresho (igisorori, isafuriya) hanyuma uyavange n’indimu, rambikamo ya mababi yashaje wongere ubishyire muri Firigo. Nyuma y’iminota mike ya mababi uzasanga ameze nk’uko wayahashye ari.