{Abahanga mu by’imibanire n’abantu (Sociology) bagaragaza ko umuntu aba asa n’aho ntacyo ari cyo mu gihe atari mu bandi kuko iyo avutse aba akeneye gufasha n’abo asanze kugira ngo bamutoze ubumuntu amenye kubaho yuzuye.Uko umuntu abana n’umuryango we ni na ko aba akeneye n’inshuti zitandukanye kuko hari byinshi azigiraho cyangwa zo zikamwigiraho, gufashanya mu buzima n'ibindi. }

Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwanzuye ko ku myaka 29 y’amavuko aribwo umuntu agira inshuti nyinshi. Aha ngo umuntu ufite iyo myaka aba afite byibura inshuti 80, nubwo zose ziba zidafite umwanya umwe mu buzima.

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, ubushuti buramba ni ubw’abantu mukorana mu kazi cyangwa se abo mwakoranye mu bihe byashize kurusha ubw’abanyeshuri mwiganye.

Ibi ngo biterwa n’umubare munini w’amasaha mumarana, gahunda nyinshi muhuza ndetse no kuba musangira gukorera ku gitutu cy’abakoresha banyu.

Ikindi kandi buri muntu agira uburyo bwe abana n’inshuti ze cyane ko usanga inkomoko ndetse n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye bigira ingaruka ku mibanire n’abandi.

Gusa ku Banyarwanda, umubare munini w’abarengeje imyaka 29 bavuganye na IGIHE, bemeza ko inshuti nziza bafite ari izo biganye muri Kaminuza ku bagize amahirwe yo kuhagera.

Aba ni abantu bamaze byibura imyaka 5 mu kazi, bisobanuye ko bo bagize umwanya uhagije wo kurema inshuti bahuriye ku mirimo ariko ngo muri rusange ntizapfa kubarutira izo bakuye muri Kaminuza.

Kamikazi w’imyaka 32 yagize ati "Inshuti nyinshi mfite ni izo twiganye muri kaminuza i Butare. Ni abantu twasangiye ubuzima bwose kuko usibye kwigana, twarararanye, twarasangiye imyaka 4 irashira tubana umunsi ku wundi. Maze imyaka 7 mu kazi kandi nakoze ahantu hatandukanye ndetse nahakuye n’inshuti pe. Gusa izo twiganye ziracyaza ku mwanya wa mbere".

Akomeza avuga ko kubera iyo mpamvu, kuri we umuntu yiremera inshuti nyinshi iyo afite imyaka iri hagati ya 21-25 kuko aba afite inshingano nke, akagira umwanya munini wo guha inshuti kandi ubushuti bubyarwa n’umwanya.