{Hakurikijwe amateka y’Abanyarwanda, imiryango myinshi yifuzaga kuba yabyara umwana w’umuhungu bwa mbere nyamara muri iki gihe ngo abana bose ni bamwe.}

Bivuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye baganiriye na IGIHE, bigaragara ko imyumvire y’Abanyarwanda itakiri ya yindi ku cyifuzo cy’igitsina cy’umwana w’imfura.

Mugabo Anasthase w’imyaka 67 y’amavuko aganira na IGIHE yagaragaje uko hambere byari bimeze agira ati “Ku gihe cyacu kubyara bwa mbere umwana w’umuhungu byari ishema kuko twumvaga ko ariwe uzagirira akamaro barumuna be n’umuryango muri rusange, mu gihe umukobwa twumvaga ko azagirira akamaro aho azashaka.”

Muri iki gihe bigaragara ko byahindutse kuko bamwe mu babyeyi basanga abana bose ari bamwe, uretse ko hari n’ababona ko kubanza kubyara umwana w’umukobwa ari byiza kuko afasha nyina kurera barumuna be.

Uwimana Solange, umubyeyi kuri ubu utwite utaramenya igitsina azabyara yatangarije IGIHE ko nta gitsina yumva yifuza kuzabyara kuko abona ko umwana wese iyo agize umugisha afasha umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibi binashimangirwa kandi n’idini ya Islamu, aho Sheikh Nduwamungu Idrissa yatangarije IGIHE ko intumwa y’Imana Mouhamad yagaragaje ko imfura y’umwana w’umuhungu ari imbaraga mu muryango, naho imfura y’umukobwa ikaba umugisha mu muryango.

Ibi bikaba bitandukanye no muri Amerika aho 47% bifuza imfura y’umuhungu naho 21% bo bakifuza imfura y’umukobwa nk’uko tubikesha urubuga 7sur7.

Umwana ukiri mu nda ya nyina
Umwana ukiri mu nda ya nyina