Urubuga Elcrema ruvuga ko hari abakozi bashimisha abakoresha babo ku buryo bukomeye. Ingero zimwe z’abakozi bashimisha cyane abakoresha bigatuma bashaka kutabikuraho:

1.Umukozi ukemura ibibazo aho kubitera

Hari abantu bifitemo ubuhanga bwo gukemura ibibazo,ugasanga bashimisha abakoresha cyane. Umukozi wese uhangana n’ikibazo runaka agashirwa agikemuye ashimisha umukoresha aho ava akagera. Nta mukoresha n’umwe wakwishimira kugira umukozi utihanganira ibibazo,kuko bitajya bibura mu kazi.

2.Umukozi utiganda mu kazi

Tutagiye kure, abakozi benshi bakunda kutishimira imirimo yabo,ugasanga bayikorana ubunebwe.Nta mukoresha ushobora kwishimira uwo mukozi rero, kuko aba yifuza abakozi batanga umusaruro.

3.Umukozi uzana udushya mu kazi

Kimwe na wa mukozi ukemura ibibazo,umukozi uzana udushya mu kazi nawe usanga kumubura cyangwa kumusimbura mu kazi ari ingorane. Uwo mukozi aba afite ibitekerezo bishya kandi bifite icyo byungura ikigo akorera.

4.Umukozi w’inyangamugayo

Akenshi usanga abakozi batari abizerwa,ibyo bigatera abakoresha babo kubibazaho.Umukozi w’inyangamugayo ntarangwa n’ubuhanga bwe mu kazi gusa, ahubwo usanga yitangira umurimo kandi benshi bakamugana kenshi bashaka ibisubizo .

5. Umukozi wumva neza umurimo ahawe kandi akawukora neza.

Umukoresha wese iyo ava akagera akunda umukozi wumva neza akazi ashinzwe kandi akagakora ku buryo bunonosoye. Umukoresha wese ashimishwa n’umukozi wumva neza intego n’ingamba z’ikigo akorera, kandi agakorera mu cyerekezo gifasha ikigo akorera kugera ku ntego zacyo.

Niba uri umukozi,wakwishyira mu kihe cyiciro uhereye kuri ibi byavuzwe haruguru?