{Inuma ni inyoni zitangaje cyane aho usanga zifite byinshi zikora bifitanye isano n’ibyo abantu bakora mu buzima bwa buri munsi.}
Nk'uko tubikesha falcoloft, mu mijyi myinshi hirya no hino ki isi usanga harangwamo inuma kuko na zo zikunda kwibera no kororerwa mu mijyi. Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ibintu icumi bitangaje inuma ihuriraho n’abantu.
1. Amahoro n'umutuzo
Abantu benshi iyo babajijwe ibintu bakunda bagaruka ku mahoro, bakagaragaza ko bakunda kubaho nta kintu kibabangamiye.

Inuma nazo zikunda amahoro cyane kuko iyo uzibangamiye kenshi, ukunda kuzikorakora, n'ibindi…zishobora gufata umwanzuro wo kugutoroka mu gihe wari uzoroye'.
2. Isuku
Nk'uko kubaho k'umuntu isuku iza ku isonga hakoreshejwe amazi, n'inuma ni uko kuko iyo uzoroye haba hakenewe amazi hafi kuko zikunda kwidumbaguza zikuraho imyanda.
Ibi zikunda kubikora cyane mu gihe cy'izuba cyangwa ku numa zifite utwana. Iyo utazihaye amazi zijya kuyahiga ahandi uko haba kure kose, ku buryo bibaye akamenyero zishobora kugenda ntizigaruke.
3. Umufasha umwe (Monogame), zirafuhirana
Nubwo abagabo bamwe na bamwe bafata umwanzuro wo gushaka abagore benshi, iyo ukurikiranye kamere-muntu usanga yararemewe kugira umugore umwe.

Umugabo yaremewe gukunda umugore we, uyu nawe agakunda umugabo we ku buryo nta wemera ko umufasha we amuca inyuma, rimwe na rimwe bigatera amakimbirane bikurura n'inzangano ndetse bikaba byagera no ku rwego rwo kwicana.
Inuma n’iyo zorowe ahantu zirenga 100 buri imwe iba izi ingore yayo n'indi ikamenya ingabo yayo; ni naho havuye imvugo y'Igifaransa ngo "deux à deux comme les pigeons", (babiri babiri nk'uko inuma zibigenza).
Iyo inuma ikubaganye ishaka kubangurira itari iyayo habaho intambara idasanzwe, bivuze ko iyo hari inuma 100 hagomba kubaho ingore 50 n'ingabo 50, isigaye ishobora gutoroka mu gihe umworozi wayo atayishakiye iyo ayimenyereza na yo bikabana.
4. Gusomana
Gusomana ku bantu benshi ni ikimenyetso gikomeye cy'urukundo ndetse kuri benshi ibi bibanziriza igikorwa cyo gutera akabariro.
Inuma nazo iyo zishatse kubangurirana akenshi zibanza gusomana zarangiza ingore igaca bugufi maze ingabo nayo ikayibangurira.
5. Ubugumba
Akenshi hajya hagaragara abantu bagiye babura urubyaro kubera impamvu zitandukanye yaba umugabo cyangwa umugore, bibaho no ku numa aho usanga zimaranye igihe kirekire zibana ariko ntizigire amahirwe yo kubona utwana (imishwi).
6. Kubaka (ingore n’ingabo zirafashanya)
Nk'uko abantu bashakanye bafatanya muri byinshi biteza imbere umuryango, iyo inuma zigeze igihe cyo kubaka icyari aho zigomba gutera amagi, zirafatanya zigatoragura utwatsi dutandukanye zinjiza mu cyumba aho zubakiwe n'umworozi wazo.

7. Kurera
Ubusanzwe ubufatanye mu kurera ni inshingano y'umugabo n'umugore we, nyuma yo gutera amagi 2 gusa n'inuma zifatanya kurarira aya magi ndetse n’iyo zimaze guturaga zikomeza bwa bufatanye aho ingabo n'ingore zuza (kuuza) ibyo zariye zikagaburira imishwi kugeza aho imenyeye kuguruka no kwirwanaho.

8. Gushakisha imibereho kure no kumenya aho zitaha
Nk'uko abantu bazinduka bajya gushakisha icyabatunga rimwe na rimwe bakajya mu mahanga ya kure, barangiza bakagaruka mu macumbi yabo, inuma nazo zerekeza ikantarange gutembera no gushakisha ibirenze ku byo ziba zahawe n’umworozi.
Ibi bituma zishohora kugenda aharesha n'ibirometero 10 zarangiza ntizibe zayoba aho zitaha.
9. Kwitaba no kumvira
Iyo umworozi yamenyereje inuma kuzihamagara buri imwe mu izina ryayo ziramwitaba kandi zikanamwumvira ku buryo butangaje.
Abenshi mu borozi b'inuma bakoresha kuvugiriza mu guhamagara inuma cyane cyane iyo atazireba hafi kandi ashaka kuzigaburira.
10. Kugira inzika
Inuma zigira urukundo rudasanzwe hagati yazo ariko iyo hagize ihemukirwa, cyane cyane habayeho gucana inyuma ku zibana.
Ingabo y’inuma yaciwe inyuma, igira inzika akenshi iyo ibonye indi ngabo yayibanguririye ingore irimo gukomeza kuyiyegereza; ihora hafi y'ingore yayo kugira ngo itazongera gucibwa inyuma.
Umwihariko ku numa
Inuma zitera amagi abiri gusa kenshi muri ayo magi havamo ingabo n'ingore zikazabana. Gusa abantu benshi bafata inuma nk’akabarore ku rukundo kuko akenshi bemeza ko zidakunda kugira amahugu, ndetse zikaba zinafatwa nk’ikimenyetso cy’umwuka wera ku bawemera.

Ibitekerezo 0