Mu Rwanda, muri iyi minsi hari ibiganiro bivuga ko bamwe bakinnyi batwawe n'ubuzima bwo gukundana n'abagore n'abakobwa batashakanye, ndetse hakaba n'abahuza iyo myitwarire n'igabanuka ry'umusaruro wabo mu kibuga.

Ni imvugo zikomeje kumvikana mu biganiro by'abafana, ku mbuga nkoranyambaga no mu mpaka z'abakurikiranira hafi ruhago, ariko igasiga ikibazo gikomeye: Ese koko imibonano mpuzabitsina ishobora gutuma umukinnyi wari umuhanga atakaza ubushobozi bwe?

Kugira ngo iki kibazo gisubizwe, birasaba ko turenga ibyo abantu bavuga, hakarebwa uko umubiri w'umukinnyi ukora, uruhare rw'imitekerereze, uko ubwamamare buhindura imibereho ye n'icyo ubushakashatsi bugaragaza.

Ubwamamare, amafaranga n'ibishuko byo hanze y'ikibuga

Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ishobora guhindura ubuzima bw'umuntu mu gihe gito. Umusore wari uzwi n'abaturanyi be ashobora gutsinda igitego cyiza cyangwa kivuze ikintu kinini, izina rye rikamenyekana mu gihugu, agatangira kubona amafaranga, amasezerano yo kwamamaza n'abantu benshi bifuza kumwegera.

Icyakora, ubwamamare ntibuzana amahirwe gusa. Buzana n'igitutu cyo guhora umukinnyi agaragara, gushaka kwishimisha, kwitabira ibirori no kugira abantu benshi bamwifuza mu buryo butandukanye.

Mu mibanire y'urukundo, hari abakinnyi bashobora kubona ko kuba ibyamamare bituma babona abo bakundana mu buryo bworoshye. Hari n'abashobora kwisanga mu mibanire myinshi idafite umurongo, ibibazo by'amarangamutima cyangwa ubuzima busaba amafaranga n'igihe birenze ibyo bashoboye gucunga.

Icyakora, nta mpamvu yo gufata ko buri mukinnyi uzwi agira bene iyo myitwarire, cyangwa ko kugira umukunzi cyangwa umugore ari ikibazo mu mwuga we.

Ikibazo nyacyo kivuka igihe imibereho ye itangiye kwivanga mu nshingano zo gukora imyitozo, kuruhuka, kubahiriza gahunda z'ikipe no kwita ku buzima bwe.

Ese imibonano mpuzabitsina igabanya imbaraga z'abakinnyi?

Mu myaka myinshi ishize, bamwe mu batoza n'abakunzi ba siporo bagiye bumva ko umukinnyi wakoze imibonano mpuzabitsina mbere y'umukino atakaza imbaraga, agacika intege cyangwa ubushobozi bwe bwo kwihuta no guhangana bukagabanuka.

Mu bushakashatsi bwatangajwe ku wa 16 Nzeri 2022 mu kinyamakuru cy'ubumenyi, Scientific Reports, abashakashatsi Gerald Zavorsky na Rebecca Brooks basesenguye ubushakashatsi icyenda bwari bwarakorewe ku bantu 133, hafi ya bose ari abagabo.

Basanze gukora imibonano mpuzabitsina hagati y'iminota 30 n'amasaha 24 mbere yo gupimwa ubushobozi bw'umubiri bitagaragaza itandukaniro rifatika mu mbaraga, ubushobozi bwo kwihangana cyangwa gukora imyitozo isaba ingufu nyinshi, ugereranyije n'abari bayirinze.

Icyakora, ubwo bushakashatsi ntibwari bwarakorewe ku bakinnyi bari mu mikino nyirizina, kandi umubare w'ababukoreweho wari muto. Bityo, ntibwemeza ko imibonano mpuzabitsina idashobora kugira ingaruka mu bihe byose, ahubwo bwerekana ko nta gihamya ihagije yo kuvuga ko ubwayo igabanya ubushobozi bw'umubiri.

Ni ukuvuga ko umukinnyi ushobora gukora imibonano mpuzabitsina, akaruhuka bihagije, akarya neza kandi agakurikiza imyitozo, atagomba guhita afatwa nk'uzitwara nabi mu kibuga kubera icyo gikorwa gusa.

Ibishuko byo hanze y'ikibuga bishobora kuba ku isonga ry'ibisubiza umukinnyi inyuma/ Ifoto yakozwe hifashishjwe AI

Romário na Ronaldo: Ibyamamare byanyomoje imyumvire yari yarashinze imizi

Umunya-Brésil Romário, wegukanye Igikombe cy'Isi cya 1994, ni umwe mu bakinnyi bavuze ku mugaragaro ko imibonano mpuzabitsina itamubuzaga gukina neza.

Mu buhamya yanditse mu 2022 kuri The Players' Tribune, yavuze ko hari igihe yakoraga imibonano mpuzabitsina n'umugore we ku munsi w'umukino, akumva bitumye agira umutuzo mu kibuga.

Romário ariko yanasobanuye ko, nubwo yakundaga gusohoka akidagadura, yirindaga kubikora mu ijoro ribanziriza umukino. Yavuze kandi ko atanywaga inzoga, atanywaga itabi cyangwa ngo akoreshe ibiyobyabwenge.

Ronaldo Nazário, wamamaye nka El Fenómeno, na we yigeze kuvuga ko hari imikino yakinnye neza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro yagiranye Sky Sports, Ronaldo yavuze ko hari igihe yumvaga imufasha gutuza no kwerekeza ibitekerezo ku mukino.

Mu 2009, yaje no gusobanura ko, mu myumvire ye, imibonano mpuzabitsina ubwayo itongera cyangwa ngo igabanye ubushobozi bw'umukinnyi, ahubwo igihe ikorewe gishobora kugira akamaro.

Icyo abatoza bakomeye bagiye babivugaho

Mu gihe bamwe mu batoza bagiye bagerageza kubuza abakinnyi gukora imibonano mpuzabitsina mbere y'imikino, abandi bashyize imbere uburyo umukinnyi aruhuka n'uko yitwara.

Carlos Alberto Parreira, watozaga Brésil mbere y'Igikombe cy'Isi cya 2006, yavuze ko atabonaga ikibazo mu kuba abakinnyi bakora imibonano mpuzabitsina umunsi umwe mbere y'umukino.

Yasobanuye ko ibibazo bikomeye ari ukutarya neza, kudasinzira, kunywa itabi n'inzoga, aho kuba imibonano mpuzabitsina ubwayo.

Icyo gitekerezo cyerekana ko ikibazo cy'imyitwarire y'abakinnyi kidakwiye kugabanywa ngo kibe icy'imibonano mpuzabitsina gusa.

Gushimangira ko umukinnyi atakaza imbaraga kubera imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma ibibazo nyakuri bimugiraho ingaruka bititabwaho.

Mu 2016, Pep Guardiola watozaga Manchester City, yagize ati “Ntibishoboka gukina umupira mwiza udakorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe.”

Icyo gihe, yanyomozaga ibyari bimaze iminsi mike bitangajwe na Samir Nasri wari waratijwe n’iyi kipe muri FC Seville, ko abuza abakinnyi gukora imibonano mpuzabitsina mu ijoro ribanziriza umukino kugira ngo baruhuke neza.

Mu 2016, Pep Guardiola yahakanye ko abuza abakinnyi be gukora imibonano mpuzabitsina mbere y'umukino

Kudasinzira ni kimwe mu bishobora kwangiza umusaruro w'umukinnyi

Mu gihe ubushakashatsi butaremeza ko imibonano mpuzabitsina igabanya imbaraga z'umukinnyi, hari ibimenyetso byinshi byerekana ko kudasinzira bihagije bishobora kubigabanya.

Ubushakashatsi bwatangajwe muri Nyakanga 2024 mu kinyamakuru Nature and Science of Sleep, bwasesenguye inyandiko 27 z'ubushakashatsi zarebaga ingaruka zo kubura ibitotsi ku bakinnyi.

Bwagaragaje ko kudasinzira bishobora kugabanya ubushobozi bwo kwihuta, kwihangana, gukora imyitozo isaba ingufu nyinshi no kugenzura neza ibikorwa bisaba ubuhanga bw'umubiri.

Ibi bifite icyo bivuze ku mukinnyi w'umupira w'amaguru, uba asabwa kwiruka, gufata ibyemezo mu gihe gito, guhangana n'abo bahanganye no gukomeza kugira imbaraga mu minota 90 y'umukino.

Umukinnyi ushobora kurara mu birori, akanywa inzoga nyinshi, akaryama atinze kandi bukeye agasabwa gukora imyitozo, ashobora kugira ikibazo cy'umusaruro. Icyakora, icyo kibazo ntigikwiriye guhita cyitirirwa kuba yarabonanye n'umukunzi we.

Aha ni ho hakwiye gutandukanywa imibonano mpuzabitsina n'imibereho ishobora gutuma umukinnyi ataruhuka uko bikwiye.

Mu Rwanda, ikibazo cy'imyitwarire y'abakinnyi kimaze igihe kivugwa

Nubwo ibivugwa ku bakinnyi bamwe bo mu Rwanda bagirana umubano wihariye n'abagore n'abakobwa bikwiye kubanza gukorerwa iperereza, si ubwa mbere ikibazo cy'imyitwarire y'abakinnyi hanze y'ikibuga kigarutsweho.

Mu 2022, umutoza w'Umunya-Kenya, Frank Ouna, watoje Musanze FC, yavuze ko abakinnyi b'Abanyarwanda bagaragazaga umuhate mu myitozo no mu mikino, ariko ko hari icyuho bagifite mu bijyanye no kwitwara neza hanze y'ikibuga.

Mu kiganiro yagiranye na Mozzart Sport, Ouna yavuze ko imyitwarire y'abakinnyi hanze y'ikibuga yari kimwe mu byo bakwiye kunoza kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga.

Mu Ugushyingo 2021, umwe mu bakinnyi b'u Rwanda yahagaritswe mu Ikipe y'Igihugu, Amavubi, nyuma y'ibyabereye muri Kenya, aho FERWAFA yatangaje ko yari yarenze ku mabwiriza y'ikipe abuza kunywa inzoga, ndetse akava kuri hoteli ikipe yari icumbitsemo.

Mu Ukwakira 2026, Umutoza w'Amavubi, Stephen Constantine, na we yashimangiye ko kubahiriza igihe, gukora imyitozo n'umuhate ari bimwe mu byo asaba abakinnyi. Yagaragaje ko adashaka abakinnyi batiteguye gukora cyane.

Ibyo byose bigaragaza ko ikibazo cy'imyitwarire mu mupira w'amaguru w'u Rwanda atari gishya, ariko bigasiga hakenewe kumenya niba koko imibanire y'urukundo n'imibonano mpuzabitsina biri mu bituma bamwe mu bakinnyi bagira umusaruro muke.

Ese abagore n'abakobwa ni bo bagomba kubiryozwa?

Mu biganiro by'abafana, yewe n'ibiri mu itangazamakuru uyu munsi, hari amazina y'abakobwa akunze kugarukwaho, bikavugwa ko ari bo barangije abakinnyi bo mu Rwanda.

Nyamara gukundana cyangwa kugira umuryango ntibivuze ko umukinnyi atagishoboye kwitwara neza.

Umukinnyi ashobora kugira umukunzi, umugore n'abana, agakomeza kubahiriza gahunda z'imyitozo no kwitwara neza mu kibuga. Undi ashobora kuba nta mukunzi afite, ariko akagira umusaruro muke bitewe n'imvune, kunanirwa, guhangayika cyangwa ibibazo by'imikinire.

Ni yo mpamvu guhuza igabanuka ry'umusaruro w'umukinnyi n'umugore cyangwa umukobwa bakundana bisaba ibimenyetso bifatika.

N'igihe umukinnyi yaba ashurashura, ntibikwiye guhita bifatwa nk'ikimenyetso cy'uko ari yo ntandaro y'igabanuka ry'ubushobozi bwe.

Ahubwo ikibazo cyaba icyo kumenya niba iyo mibanire imutwara igihe cyo kuruhuka, imushyira mu bibazo by'amarangamutima cyangwa imubuza kubahiriza inshingano ze.

Umukinnyi akwiye kubaho ate kugira ngo akomeza kwitwara neza mu kibuga?

Umupira w'amaguru w’ababigize umwuga usaba ibirenze kugira impano. Usaba gukoresha neza igihe, kwita ku buzima, gukurikiza gahunda z'imyitozo no kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira imyiteguro.

Umukinnyi ufite ubwamamare n'amafaranga aba agomba kwiga kubihuza n'inshingano ze.

Ibyo ntibisobanuye ko agomba kwigomwa urukundo, imibonano mpuzabitsina cyangwa ubuzima busanzwe, ahubwo bisaba kumenya igihe cyo kwidagadura, igihe cyo kuruhuka n'icyo gushyira imbere umwuga we.

No ku makipe, kubaka ubunyamwuga ntibigomba kugarukira ku guhana abakinnyi barenze ku mabwiriza. Bishobora no kunyura mu kubigisha gucunga amafaranga, ubuzima bwabo bwite, imibanire n'uburyo bwo guhangana n'igitutu cy'ubwamamare.

Ese ni iteka ko abakinnyi n'imibonano mpuzabitsina biba mahwi?

Urebye ibyavuzwe n'abakinnyi mpuzamahanga, ibyemezwa n'ubushakashatsi ndetse n'ibitekerezo by'abatoza, nta gihamya ihagije yemeza ko imibonano mpuzabitsina ubwayo ari umwanzi w'umusaruro w'umukinnyi.

Icyakora, hari imyitwarire ishobora kuyiherekeza igashyira mu kaga ubuzima bwe bw'umwuga, by'umwihariko iyo ituma ataruhuka, adakora imyitozo cyangwa akirengagiza inshingano ze.

Ku mupira w'amaguru w'u Rwanda, ikibazo gikwiye gukomeza gucukumburwa si ukumenya gusa niba abakinnyi bakunda abagore n'abakobwa, ahubwo ni ukumenya niba hari abakinnyi batakaza ubushobozi kubera imibereho yo hanze y'ikibuga, n'icyo amakipe akora kugira ngo abakiri bato batagwa muri uwo mutego.

Impano ishobora gutuma umukinnyi aba icyamamare, ariko imyitwarire, imyitozo no kwita ku mubiri we ni bimwe mu bishobora kumufasha gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.

Kuba abagore cyangwa imibonano mpuzabitsina bisubiza abakinnyi inyuma ni ingingo idahurizwaho ariko igaruka kenshi/ Ifoto yakozwe hifashishijwe AI