Uyu mugore yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugabo we, yakirwa n’abamutumiye barimo na Billy bazahurira mu gitaramo.

Zaza azataramira i Kigali muri Serena Hotel hamwe na Billy Jakes ku itariki 12 Ugushyingo, mu gitaramo azahuriramo na Tonzi, Brian Blessed na Ben & Chance.

Zaza wabonye izuba tariki 23 Werurwe 1984, yatangiye kuririmba afite imyaka itatu y’amavuko. Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye, ubwo yari afite imyaka 19, yafashije mu buryo bw’amajwi abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Epfo barimo Rebecca Malope, Vicky Vilikazi, Solly Mahlangu na Keke.

Uyu mugore amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi.

Yakoreye ivugabutumwa yakoreye mu Buholandi, i Paris na Londres mu bitaramo yise "African Mama's" na "Afrika Afrika".

Zaza amaze gukora album zinyuranye zirimo Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; Imvuselelo n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono. Ni umwe mu baririmbyi bakoze album zakunzwe cyane muri Afurika y'Epfo zirimo ‘Joyous Celebration 12’, ‘Spirit of Praise 4 and 5’ na ‘Woman in Praise’.

Zaza yaririmbye mu matsinda akomeye nka Joyous Celebration ndetse na Spirit of Praise, Women in praise; azwi cyane mu ndirimbo nka Calvary, Namhla Nkosi, Baba wastahili.

Zaza, umugabo we hamwe n'abamwakiriye ku kibuga cy'indege i kanombe
Zaza, umugabo we hamwe n'abamwakiriye ku kibuga cy'indege i kanombe
Zaza azataramira Abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru
Zaza azataramira Abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel ku Cyumweru
Zaza aganira n'itangazamakuru nyuma yo kugera i Kigali kuir uyu wa Gatanu
Zaza aganira n'itangazamakuru nyuma yo kugera i Kigali kuir uyu wa Gatanu

Amafoto:Ibyishimo.com