Papa Leo yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege imusubiza i Roma, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 12 yari amazemo muri Amerika y’Epfo.

Ni ubwa mbere Papa Leo agaragaje ku mugaragaro icyo atekereza ku cyifuzo kimaze imyaka myinshi gitangwa na bamwe mu Bakirisitu Gatolika, basaba ko Abapadiri bemererwa gushaka abagore.

Yavuze ko nubwo adafunze burundu amarembo ku kuba iri tegeko ryazahinduka, kuri ubu ashyize imbere kubumbatira ubumwe bwa Kiliziya Gatolika, ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1,4 ku Isi.

Yagize ati “Kwemerera Abapadiri gushaka abagore ni igisubizo gishobora guteza amacakubiri mu bice bimwe bya Kiliziya.”

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko mu gihe kiri imbere hari ibintu bizahinduka. Icyakora, kuri ubu, nemera ko kimwe mu bintu by'ingenzi mu nshingano zanjye muri Kiliziya ari ugukiza ibikomere no guhuza abantu.”

Papa Leo yavuze ko azi neza ko hari Abakirisitu batemeranya n'icyo cyemezo, ariko ashimangira ko ikibazo cyo kwemerera abagabo bashatse guhabwa ubupadiri gisaba ubushishozi.

Muri Kiliziya Gatolika, Abapadiri benshi bagengwa n’itegeko ribasaba kudashaka abagore, kugira ngo biyegurire umurimo w’Imana.

Abashyigikiye ko iri tegeko rihindurwa bavuga ko byafasha gukemura ikibazo cy’ubuke bw’Abapadiri, cyane cyane mu bice bya kure birimo amashyamba ya Amazon.

Iki kibazo cyigeze kugibwaho impaka mu nama y’Abepiskopi yabereye i Vatican, aho bamwe basabye Papa Francis kwemerera abagabo bashatse guhabwa ubupadiri mu duce dufite ikibazo cy’ubuke bw’Abapadiri.

Icyakora, Papa Francis witabye Imana muri Mata 2025, atemeye iryo vugurura.

Papa Leo yanatangaje ko adateganya gukuraho icyemezo cya Papa Francis cyo kugabanya ikoreshwa rya Misa ya kera mu Kilatini, avuga ko kubumbatira ubumwe bwa Kiliziya ari byo ashyize imbere.