Iyi mibare yatangarijwe mu Karere ka Rubavu ku wa 28 Ukwakira 2026, mu bukangurambaga bwiswe ‘Capital Markets Roadshows 2026’, bwateguwe n’Urwego Ngenzuramikorere rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), bugamije gushishikariza abikorera gukoresha amahirwe ari kuri iri soko.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), Mitari David, yavuze ko mu myaka itatu ishize habaye impinduka zikomeye mu buryo Abanyarwanda bitabira iri soko, aho bagenda barushaho kugira uruhare runini mu ishoramari ryahakorerwaga cyane n’abanyamahanga.
Yagaragaje ko mu gihe abanyamahanga bari barigeze kwiharira 60% by’ishoramari kuri iri soko, Abanyarwanda ubu bamaze kubahigika.
Ati “Iyo urebye uburyo bikura biva mu banyamahanga bari bazwi ko ari bo batwara inyungu nyinshi zituruka ku bigo biri kuri RSE, bijya ku Banyarwanda, ubona ko bigana aheza. Ubu Abanyarwanda bari hejuru ya 77% bihariye by’inyungu ibarizwa ku isoko ryacu. Abanyarwanda bari gufunguza konti cyane.”
Mitari yavuze ko iyi mibare igaragaza uburyo imyumvire y’Abanyarwanda ku gushora imari igenda ihinduka, aho batangiye kubona ko iri soko atari iry’abanyamahanga cyangwa abafite amafaranga menshi gusa.
Ati “Abanyarwanda bakwiriye kumenya ko isoko ry’imari n’imigabane rihari kandi bakanaryitabira, mu myaka itatu ishize Abanyarwanda bari kwitabira ku buryo bushimishije bageze kuri 77%, bahigitse abanyamahanga bahoranye 60%.”
Yongeyeho ko kugeza ubu Abanyarwanda bagera ku bihumbi 300 bamaze gufunguza konti zibafasha gukorera ibikorwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Iri zamuka ry’ubwitabire rigaragaza ko Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa uburyo bashobora kubyaza umusaruro amafaranga bafite, binyuze mu kugura imigabane cyangwa impapuro mpeshamwenda.
Mu bukangurambaga bwabereye i Rubavu, abikorera basobanuriwe uburyo bashobora kwifashisha iri soko mu kongera umutungo wabo no gushora amafaranga mu bikorwa bishobora kubabyarira inyungu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashishikarije abikorera kudaheranwa no gukoresha amafaranga yabo mu bikorwa basanzwe bakora gusa, ahubwo bakareba n’andi mahirwe y’ishoramari.
Ati “Kwegerwa n’abakora mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ni urubuga rwiza rwo gusobanurirwa ko abikorera bashobora kubona amafaranga yandi bahereye ku yo basanzwe bafite, mukwiriye kubimenya kandi babasobanurire uko bikorwa, CMA ni ikigo kibyara inyungu ndetse n’abafatanya nacyo bakunguka.”
Mu Rwanda, hari ibigo byamaze kwifashisha Isoko ry’Imari n’Imigabane mu kubona amafaranga yo kwagura ibikorwa byabyo.
Muri byo harimo Prime Energy, ikora mu rwego rw’ingufu, yabonye amafaranga arenga miliyari 9,5 Frw binyuze mu mpapuro mpeshamwenda zigenewe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije, zizwi nka ‘Green Bonds’.
Ibi bigaragaza uburyo Isoko ry’Imari n’Imigabane ritanga amahirwe ku bigo bishaka igishoro, ndetse no ku Banyarwanda bashaka kubyaza umusaruro amafaranga bafite.









Ibitekerezo 0