Gusa ubu buryo bundi bwo ntabwo busaba gushyira muri mudasobwa iyo Porogaramu (BlueStacks) ahubwo bisaba kuba uri gukoresha internet kuri mudasobwa yawe.
Ikindi bisaba ni uko ugomba kuba ufite telefoni ikoresha Android (nk’iya Samsung), Windows (nka Nokia Lumia), Nokia S60, Nokia S40 (ijyamo Sim Card imwe) na Blackberry (ubu buryo bukora no kuri BlackBerry 10).
Ikindi usabwa ni ugukoresha kuri mudasobwa yawe icyiciro giheruka (Latest version) cya Porogaramu zigufasha gukoresha internet (browser) zirimo Chrome, Firefox, Opera cyangwa Safari kandi ukaba unafite na internet.
Muri macye ubu buryo bwo gukoresha WhatsApp kuri internet bwitwa ‘WhatsApp Web’ ntabwo ari indi konti ya WhatsApp ahubwo ni uburyo ufata ibiri kuri telefoni ukabikoresha kuri mudasobwa kandi ntacyo byangije.
Uba ufite konti imwe ariko iri mu bikoresho biriri (muri mudasobwa no muri telefoni).
Mu gutangira gukoresha WhatsApp Web ukurikiza izi nzira:
-Ujya kuri internet ukoresheje mudasobwa (ukoresheje za browser twabonye), ugasura web.whatsapp.com
-Nyuma ufungura WhatsApp kuri telefoni yawe, ukajya muri Menu cyangwa Setting ahanditse WhatsApp Web
-Usabwa gusanisha (scan) QR Code kuri mudasobwa yawe


QR Code ni iki?
Buri gikoresho cy’ikoranabuhanga mu buryo bugezweho cyangwa ikindi nk’ibitabo bisigaye bigenzurwa hifashishijwe inomero umuntu atabona n’amaso ariko buri kimwe cyose kiba cyihariye.
QR Code irangwa no kuba iri mu mabara y’umukara arimo imirongo y’umweru. Ntabwo ushobora kumenya ibyo aribyo gusa iba yihariye kuri buri gikoresho.
Muri macye ni nka nomero ya buri gikoresho mu buryo bw’ikoranabuhanga. Niba ari igitabo ubwo ni inomero yacyo.
Ubu buryo bwahimbwe mu mwaka wa 1994 hagamijwe kuzajya hagenzurwa imodoka ziri gukorwa, gusa nyuma butangira no gukoreshwa ku bindi bikoresho.

‘Scan’ kugira ngo ukoreshe WhatsApp web ikorwa ite?
Ufata telefoni yawe, wamaze kujya muri Menu cyangwa setting ahanditse WhatsApp Web kuri telefoni, ukerekeza ijisho rya camera yayo (ya telefoni) kuri ya QR Code kuri mudasobwa.
Mu gihe gito iba imaze gushyira ibyo ufite kuri telefoni kuri mudasobwa, ugatangira gukoresha WhatsApp kur internet.
Ibyo ukoze ukoresheje imashini, bijya no kuri telefoni. Ntabwo bisaba kuba wabyimura cyangwa ngo ugire impugenge ko ushobora kubibura.


Ibyiza by’ubu buryo
Mu busanzwe kwandika ukoresheje telefoni biragora kurusha mudasobwa. Iyo uri gukoresha ubu buryo kuko uba wandikisha mudasobwa, birakorohera kandi ukandika vuba kurusha uko wabikorera kuri telefoni.
Ikindi uba ubasha kubona ibyo wanditse neza kurusha uko warebera kuri telefoni.
Ibibi by’ubu buryo
Ubu buryo bwa WhatsApp Web ni bumwe mu bwatera abantu badashobora kwigenzura ubunebwe no kudakora inshingano zabo.
Mu busanzwe gufata umwanya munini uri kuri telefoni wandika, biba bigaragarira bose ariko niba uri umukozi usanzwe ukoresha mudasobwa, nta muntu n’umwe uzabona ko warangaye, ko wibereye kuri WhatsApp.
Ni byiza ko abantu bakoresha uburyo bugezweho kandi buboroheye ariko mu buryo butangiza inshingano zabo za buri munsi.
WhatsApp ni Porogaramu (Application) yo muri telefoni yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2009 aho abantu bohererezanya ubutumwa mu nyandiko no mu majwi, mu mafoto n’amashusho.
Kugera muri Mata 2015, WhatsApp yari imaze kugira abantu barenga miliyoni 800 bayikoresha ku Isi hose.
Ubusanzwe yashinzwe na Jan Koum hamwe na Brian Acton gusa tariki ya 19 Gashyantare 2014 iza kugurwa na Facebook kuri Miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.




Ibitekerezo 0