Abantu benshi bakunze guhura n’urujijo rw’amateka y’umugore mu Rwanda, bityo bakanabura uwabaha amashirakinyoma y’amateka ye kuva mu ihangwa ryarwo kugeza magingo aya.
U Rwanda rumaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu cyahaye ijambo umugore, ku buryo umugore abarizwa mu nzego zose guhera mu buyozi bwite bwa leta, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’ahandi.
Equity Bank Plc yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore ihamagarira abagore bashaka serivisi z’imari kuyigana bakayigezaho ibyifuzo byabo muri gahunda zitandukanye yabashyiriyeho zibumbiye mu yitwa ‘Igire na Equity’ igamije kuzamura abanyarwanda.
Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uba buri wa 8 Werurwe, BK Group Plc yatangije gahunda yise ‘Zamuka Mugore’, izorohereza abategarugori kubona inguzanyo itarenze miliyoni imwe, badasabwe ingwate.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2020.
Ni ubutumwa bagarutseho kuri uyu wa 6 Werurwe 2020 mu muhango wo kubashyikiriza impamyabushobozi. Amahugurwa basoje bayahawe kuva ku wa 18 Gashyantare 2020 hatangawa ubumenyi ku bagore bibumbiye mu makoperative akora imirimo itandukanye y’ubukorikori hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Muri aya mahugurwa abagore bahawe amasomo arimo ajyanye no kwitinyuka, amategeko abarengera, imiyoborere, kwiteza […]
Mu rwego rwo kwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Ikigo cya Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda cyita ku bikorwa biteza imbere Umuryango Nyarwanda MTN Foundation cyatangije gahunda ya Women in Business izatangirwamo amahugurwa azafasha abari n’abategarugori kwiteza imbere.
Uwineza [izina ryahinduwe], wiga muri GS Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge, buri kwezi asiba ishuri iminsi ine kuko nta bushobozi afite bwo kugura ibikoresho by’isuku akenera mu gihe cy’imihango ‘Cotex’.
Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu bantu bagarutsweho bikomeye muri uku kwezi kwa Gashyantare. Uyu mukobwa yahishuye ko nubwo yatowe ariko mbere yabonaga ikamba ari irya Akaliza Hope.